03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Cricket:  Tanzania yegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya kabiri

20 Kamena 2022 - 13:00
Cricket:  Tanzania yegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya kabiri

Ikipe y'igihugu ya Tanzania imaze gushyikirizwa igikombe

Share on FacebookShare on Twitter

Rwanda 50-54 Uganda

Tanzania 114-70 Kenya 

Kuva muri 2014, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”  ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”  ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda  hatangijwe irushanwa mpuzamahanga ryo  kwibuka mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore mu rwego rwo  kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20I Tournament”.

Kuva taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022  habaye irushanwa ryo kwibuka  “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022” ku nshuro ya 8 ryitabiriwa n’amakipe 8 ari yo u Rwanda, Kenya ifite igikombe giheruka (2021), Uganda, Nigeria, Botswana, Tanzania, Brazil n’u Budage.

Ikipe ya Tanzania yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwegukana iki gikombe muri 2019.

Aya makipe 8 yari yitabiriye yakinnye hagati yayo  maze ikipe ya Tanania isoreza ku mwanya wa  mbere n’amano 14 mu gihe Kenya yari ifite igikombe giheruka cya 2021 yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 12.

Ikipe ya Tanzania yatsinze Kenya ku mukino wa nyuma. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe ya Tanzania ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota  “Batting”  maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 114 mu gihe abakinnyi  bose 10 bakuwe mu kibuga.

Ikipe ya Kenya na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” aho yasabwaga 115 ngo yisubize igikombe. Iyi kipe mu dupira 120 (20 Overs) yakoze amanota 70 , abakinnyi 10 bavanwa mu kibuga. Ikipe ya Tanzania yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 44.

Perice Kamunya ukinira ikipe y’igihugu ya Tanzania ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Iyi kipe ya Tanzania ikaba yaregukanye igikombe itsinze imikino yoseyakinnye  uko ari 8.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Kelvin Njilinji yatangaje ko bishimiye kwegukana igikombe anashimira abakinnyi uko bitwaye kuva ku mukino wa  mbere kugeza ku wa nyuma.

Yakomeje avuga ko ku giti cye ari ibintu byiza kuko ni ubwa mbere yari atoje ikipe y’igihugu.

Umutoza wa Tanzania, Kelvin Njilinji

Umutoza Kelvin Njilinji yavuze ko  biteguye igihe kirenga amezi abiri kandi ko abakinnyi bose bafite bazi gukubita agapira mu gushaka amanota “Batting” ari byo byabafashije cyane kwitwara neza no kwegukana igikombe.

Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Uganda yegukanye umwanya wa 3 itsinze ikipe y’u Rwanda.  Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 104 (17.2 Overs) ikora amanota 50.

Ikipe ya Uganda  yatangiye gukubira agapira ishaka amanota “Batting”  aho yasabwaga amanota 51. Mu dupira 58 (9.4 Overs) ikora amanota 54 ihita yegukana intsinzi.

Umukinnyi wa Uganda,  Concy Aweko ni we watoranyijwe nk’uwitwaye neza muri uyu mukino.

Ikipe y’u Rwanda kugeza ubu ntirabasha kwegukana iri rushanwa ryo kwibuka, uyu mwaka  nyuma  y’imyiteguro  yabereye muri Nigeria aho ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino ya gicuti itandukanye ikitwara neza, intego yari ukwigukana iri rushanwa ryo Kwibuka ariko isoreza ku mwanya wa 4 aho yatsinze imikino 4 itsindwa indi 4.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane yatangaje ko intego batayigezeho kuko  mu gukubita agapira bashaka amanota “Batting” bagifitemo ikibazo. Akomeza avuga ko irushanwa ribasigiye amasomo menshi kuko babonye uko abandi bakina bakaba bagiye gukosora cyane mu bijyanye na “Batting”.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane

Leonard Nhamburo, Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yatangaje ko muri rusange bagize ikibazo muri “Batting”  bakaba bagomba kugira ibyo bahindura. Akomeza avuga ko nubwo ikipe y’u Rwanda  hari imikino yatsinzwe ariko yabaga yahanganye akaba yizera ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurusha ubu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA,  Byiringiro Emmanuel  yatangaje ko irushanwa ryagenze  neza ndetse  rimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko rikurikirwa n’abantu batandukanye ku Isi hose.

Agaruka ku myitwarire y’ikipe y’igihugu, Byiringiro yavuze ko amakipe yatsinze u Rwanda kubera ko afite abakinnyi bafite ubunararibonye. Ati : « Ikipe yacu yiganjemo abakinnyi bakiri bato gusa barimo kugenda bamenyera kuko  n’amakipe yadutsinze wabona ataturusha cyane, ni ugukosora utuntu  duke mu myaka ibiri cyangwa itatu iri  imbere tuzaba dufite ikipe ikomeye. »

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA,  Byiringiro Emmanuel 

Patricia Kambarami ushinzwe ibikorwa by’iterambere ry’umukino wa Cricket muri Afurika «  ICC Africa regional development Manager” yashimye cyane uko irushanwa ryari riteguye ndetse ko ryitabiriwe n’amakipe menshi  harimo n’ayo hanze y’umugabe w’Afurika nk’u Budage na Brazil  kuko byongereye uburyohe bw’irushanwa.

Patricia Kambarami ushinzwe ibikorwa by’iterambere ry’umukino wa Cricket muri Afurika

Yashimiye kandi RCA, Leta y’u Rwanda na Komite Olempike  kuba bategura irushanwa  nk’iri ryiza kuko ririmo gufasha ICC Africa  muri gahunda yiyemeje yo guteza imbere umukino wa Cricket mu bagore.

Yagize at : « Ni byiza ko dufite irushanwa nk’iri  ridufasha muri gahunda dufite yo kuzamura umukino mu bagore.»

Ibihembo byatanzwe

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yatowe nk’umukinnyi ugaragaza ko azaba akomeye mu minsi iri imbere “Promising Player”.

Uwarushije abandi  mu gukubita agapira “Best Batter” ni Kevin Owino (Uganda) watsinze amanota 253 mu mikino 8. Uwateye agapira neza “Best Bowler”, Nasra Nassoro Saidi (Tanzania ) wakuye abakinnyi 15 mu kibuga.

Uwakinnye neza mu kibuga hagati “Best Fielder” ni  Mwanaidi Ammi  Swedi (Tanzania) naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”  aba Queentor Abel (Kenya).

Hatowe ikipe y’irushanwa

Iyi kipe igizwe na Fatuma Kibasu (Tanzania), Kevin Owino (Uganda),Christiana Gough (Germany), Queenton Abel (Kenya), Bimenyimana Marie Diane (Rwanda), Nara Nassoro Saidi (Tanzania), Consylate Awekonimungu (Uganda), Roberta Avery (Brazil),Salome Sunday (Nigeria), Evelyne Anypo (Uganda), Thapelo Modise (Botswana), Janet Mbabazi (Uganda), Florence Samanyika (Botswana) na  Ishimwe Henriette (Rwanda).

Ikipe y’irushanwa

Uko amakipe yose yakurikiranye

Ikipe ya Tanzania yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Kenya (2), Uganda (3), Rwanda (4), Nigeria  (5), Brazil (6), Germany (7), Botswana (8).

Kuva muri 2014, ikipe ya Kenya ni yo imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi (4)  harimo 2015, 2017, 2018 na 2021. Uganda ifite iki gikombe inshuro 2 (2014 na 2016) ndetse na Tanzaniya inshuro 2 (2019 na 2022).

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.