Rwanda 50-54 Uganda
Tanzania 114-70 Kenya
Kuva muri 2014, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda hatangijwe irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore mu rwego rwo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20I Tournament”.
Kuva taliki 09 kugeza 18 Kamena 2022 habaye irushanwa ryo kwibuka “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022” ku nshuro ya 8 ryitabiriwa n’amakipe 8 ari yo u Rwanda, Kenya ifite igikombe giheruka (2021), Uganda, Nigeria, Botswana, Tanzania, Brazil n’u Budage.
Ikipe ya Tanzania yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kwegukana iki gikombe muri 2019.
Aya makipe 8 yari yitabiriye yakinnye hagati yayo maze ikipe ya Tanania isoreza ku mwanya wa mbere n’amano 14 mu gihe Kenya yari ifite igikombe giheruka cya 2021 yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 12.
Ikipe ya Tanzania yatsinze Kenya ku mukino wa nyuma. Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe ya Tanzania ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (20 Overs) ikora amanota 114 mu gihe abakinnyi bose 10 bakuwe mu kibuga.
Ikipe ya Kenya na yo yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” aho yasabwaga 115 ngo yisubize igikombe. Iyi kipe mu dupira 120 (20 Overs) yakoze amanota 70 , abakinnyi 10 bavanwa mu kibuga. Ikipe ya Tanzania yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 44.

Perice Kamunya ukinira ikipe y’igihugu ya Tanzania ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.
Iyi kipe ya Tanzania ikaba yaregukanye igikombe itsinze imikino yoseyakinnye uko ari 8.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Tanzania, Kelvin Njilinji yatangaje ko bishimiye kwegukana igikombe anashimira abakinnyi uko bitwaye kuva ku mukino wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Yakomeje avuga ko ku giti cye ari ibintu byiza kuko ni ubwa mbere yari atoje ikipe y’igihugu.

Umutoza Kelvin Njilinji yavuze ko biteguye igihe kirenga amezi abiri kandi ko abakinnyi bose bafite bazi gukubita agapira mu gushaka amanota “Batting” ari byo byabafashije cyane kwitwara neza no kwegukana igikombe.
Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 4
Mbere y’uyu mukino, ikipe ya Uganda yegukanye umwanya wa 3 itsinze ikipe y’u Rwanda. Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 104 (17.2 Overs) ikora amanota 50.
Ikipe ya Uganda yatangiye gukubira agapira ishaka amanota “Batting” aho yasabwaga amanota 51. Mu dupira 58 (9.4 Overs) ikora amanota 54 ihita yegukana intsinzi.

Umukinnyi wa Uganda, Concy Aweko ni we watoranyijwe nk’uwitwaye neza muri uyu mukino.
Ikipe y’u Rwanda kugeza ubu ntirabasha kwegukana iri rushanwa ryo kwibuka, uyu mwaka nyuma y’imyiteguro yabereye muri Nigeria aho ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino ya gicuti itandukanye ikitwara neza, intego yari ukwigukana iri rushanwa ryo Kwibuka ariko isoreza ku mwanya wa 4 aho yatsinze imikino 4 itsindwa indi 4.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane yatangaje ko intego batayigezeho kuko mu gukubita agapira bashaka amanota “Batting” bagifitemo ikibazo. Akomeza avuga ko irushanwa ribasigiye amasomo menshi kuko babonye uko abandi bakina bakaba bagiye gukosora cyane mu bijyanye na “Batting”.

Leonard Nhamburo, Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yatangaje ko muri rusange bagize ikibazo muri “Batting” bakaba bagomba kugira ibyo bahindura. Akomeza avuga ko nubwo ikipe y’u Rwanda hari imikino yatsinzwe ariko yabaga yahanganye akaba yizera ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurusha ubu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko irushanwa ryagenze neza ndetse rimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko rikurikirwa n’abantu batandukanye ku Isi hose.
Agaruka ku myitwarire y’ikipe y’igihugu, Byiringiro yavuze ko amakipe yatsinze u Rwanda kubera ko afite abakinnyi bafite ubunararibonye. Ati : « Ikipe yacu yiganjemo abakinnyi bakiri bato gusa barimo kugenda bamenyera kuko n’amakipe yadutsinze wabona ataturusha cyane, ni ugukosora utuntu duke mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere tuzaba dufite ikipe ikomeye. »

Patricia Kambarami ushinzwe ibikorwa by’iterambere ry’umukino wa Cricket muri Afurika « ICC Africa regional development Manager” yashimye cyane uko irushanwa ryari riteguye ndetse ko ryitabiriwe n’amakipe menshi harimo n’ayo hanze y’umugabe w’Afurika nk’u Budage na Brazil kuko byongereye uburyohe bw’irushanwa.

Yashimiye kandi RCA, Leta y’u Rwanda na Komite Olempike kuba bategura irushanwa nk’iri ryiza kuko ririmo gufasha ICC Africa muri gahunda yiyemeje yo guteza imbere umukino wa Cricket mu bagore.
Yagize at : « Ni byiza ko dufite irushanwa nk’iri ridufasha muri gahunda dufite yo kuzamura umukino mu bagore.»
Ibihembo byatanzwe
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yatowe nk’umukinnyi ugaragaza ko azaba akomeye mu minsi iri imbere “Promising Player”.
Uwarushije abandi mu gukubita agapira “Best Batter” ni Kevin Owino (Uganda) watsinze amanota 253 mu mikino 8. Uwateye agapira neza “Best Bowler”, Nasra Nassoro Saidi (Tanzania ) wakuye abakinnyi 15 mu kibuga.
Uwakinnye neza mu kibuga hagati “Best Fielder” ni Mwanaidi Ammi Swedi (Tanzania) naho umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP” aba Queentor Abel (Kenya).
Hatowe ikipe y’irushanwa
Iyi kipe igizwe na Fatuma Kibasu (Tanzania), Kevin Owino (Uganda),Christiana Gough (Germany), Queenton Abel (Kenya), Bimenyimana Marie Diane (Rwanda), Nara Nassoro Saidi (Tanzania), Consylate Awekonimungu (Uganda), Roberta Avery (Brazil),Salome Sunday (Nigeria), Evelyne Anypo (Uganda), Thapelo Modise (Botswana), Janet Mbabazi (Uganda), Florence Samanyika (Botswana) na Ishimwe Henriette (Rwanda).

Uko amakipe yose yakurikiranye
Ikipe ya Tanzania yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Kenya (2), Uganda (3), Rwanda (4), Nigeria (5), Brazil (6), Germany (7), Botswana (8).

Kuva muri 2014, ikipe ya Kenya ni yo imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi (4) harimo 2015, 2017, 2018 na 2021. Uganda ifite iki gikombe inshuro 2 (2014 na 2016) ndetse na Tanzaniya inshuro 2 (2019 na 2022).
