03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Kamena 2022

19 Kamena 2022 - 19:48
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Kamena 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Ku wa Gatandatu, taliki ya 18 Kamena 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19.

Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gibe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ishuri rikuru ryitwa “African Biomanufacturing Institute”.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko n’iteka bikurikira:

• Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga w’umuhanda Nyacyonga – Mukoto.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano hamwe n’inguzanyo bigenewe gahunda y’ibarurishamibare rigamije umusaruro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

• Iteka rya Minisitiri ryemeza kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange hagamijwe kubaka umuyoboro w’amashanyarazi Kibuye-Kigoma-Rwabusoro.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda:

• Bwana Sani Suleiman, High Commissioner wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Nijeriya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danimarike (Denmark) mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Stephane Richmond ahagararira inyungu z’u Rwanda (Honorary Consul) muri Repubulika ya Cote d’Ivoire.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

• Michaella Rugwizangoga, Chief Tourism Officer

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (Minaffet)

• Ines Mutoni, Second Counsellor muri Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

9. Mu bindi: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku italiki ya 2 Nyakanga 2022 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.