Abahungu
Tanzania 43-84 Rwanda
Abakobwa
Tanzania 43-63 Uganda
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” ryaberaga i Kampala muri Uganda kuva taliki 12 kugeza 18 Kamena 2022.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi aho byatumye amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, aho buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro 2.
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe mbere y’uko hakinwa umukino usoza, yitwaye neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43.
Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu, taliki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose, aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma ka 4 ku manota 18-14.
Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzania aho zombi zinganya amanota 5.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, akaba ari we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa mu bahungu.

Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye
Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye taliki 13 Kamena 2022. Yaje gutsinda Tanzania mu mukino wakurikiyeho taliki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57.
Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, wabaye taliki 16 Kamena 2022, nyuma itsindaga Tanzania mu gusoza ku manota 84 kuri 43.
Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Uganda nayo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5.
Uganda yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzania n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa zizahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cy’Afurika, “U-18 Afrobasket 2022” izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.