03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Zone V: Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yatsinze Uganda

19 Kamena 2022 - 06:17
Zone V: Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa yatsinze Uganda

Ikipe y'u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18

Share on FacebookShare on Twitter

Abakobwa

Rwanda 52-43 Uganda

Abahungu

Tanzania 61-48 Uganda

Taliki 18-06-2022

Abakobwa

Tanzania-Uganda (16h00)

Abahungu

Tanzania-Rwanda (19h00)

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yitwaye neza itsinda Uganda amanota 52 kuri 43, mu mukino wa nyuma ku Rwanda mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva taliki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

Muri uyu mukino wabaye ku wa Gatanu taliki 17 Kamena 2022, iyi kipe y’u Rwanda yabonye intsinzi yayo ya mbere, yatangiye neza kuko yatsinze agace ka mbere ku manota 17-7 ndetse n’agace ka kabiri kuri 14-5.

Yagarutse mu gace ka 3 na ko igatwara ku manota 15-12 itakaza aka nyuma ka 4, ku manota 19 kuri 6 gusa yegukana umukino ku kinyuranyo cy’amanota 9 (52-43).

Ikipe y’u Rwanda yasoje ibonye intsinzi imwe mu mikino 4 yakinnye, bisobanuye ko itabashije kubona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “U-18 AfroBasket”, izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 23 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2022.

Mu wundi mukino wabaye mu bahungu, ikipe ya Tanzania yatsinze Uganda amanota, 61 kuri 48.

Uko ikipe y’u Rwanda mu bakobwa yitwaye

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, itozwa n’umutoza Muhirwa Rukundo Jean Claude yatangiye itsindwa na Tanzania ku manota 50-40, itsindwa na Uganda ku manota 71-50, ni mu gihe yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79.

Imikino y’Akarere ka 5 irasozwa uyu munsi  

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki 18 Kamena 2022, iri rushanwa ry’Akarere ka 5, rikaba rikomeza hakinwa imikino isoza, aho mu bahungu ikipe y’u Rwanda yamaze gukatisha itike y’igikombe cy’Afurika, ihura na Tanzania (19h00) naho mu bakobwa, Tanzania ikine  na Uganda (16h00). Izi kipe zombi zinganya amanota (5), zikaba zigomba kwishakamo izahagararira aka karere mu mikino y’Afurika.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 5 mu mikino 4, naho Tanzania ni iya 3 n’amanota 4 mu mikino 3.

Mu bakobwa, Tanzania na Uganda ziranganya amanota 5 mu mikino 3 zimaze gukina, ziyanganya kandi n’ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5 mu mikino 4.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.