Taliki 22-06-2022
Rwanda-Uganda
Taliki 23-06-2022
Rwanda-Misiri
Taliki 24-06-2022
Rwanda-Jordania
Kuva taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022, ikipe y’u Rwanda izakina imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera mu Rwanda, ikipe y’Igihugu ku Cyumweru taliki 19 Kamena 2022 izerekeza i Cairo mu Misiri aho izakina imikino itatu ya gicuti.
Taliki 22 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Uganda, taliki 23 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Misiri hanyuma isoze ikina na Jordania taliki 24 Kamena 2022.
Abakinnyi bazifashishwa
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Dr. Cheikh Sarr yari yahamagaye abakinnyi 21 mu mwiherero hitabira 20 nyuma akuramo 5 asigarana abakinnyi 15 ari bo bagomba gukina imikino ya gicuti izabera mu Misiri.
Aba ni Turatsinze Olivier, Umuhoza Jean de Dieu, Robeyns William, Gasana Kenneth, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Nyamwasa Bruno, Hagumintwari Steven, Ntore Habimana, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Kazeneza Emile Galois, Mpoyo Olenga Axelle, Furaha Cadeau de Dieu, Ngabonziza Patrick, Gray Kendall na Bigirumwami Noah.

Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi , ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Cameroun, South Sudan na Tunisia. Mu mikino ibanza yabereye muri Senegal taliki 25 kugeza 27 Gashyantare 2022 nta bwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino yose. Taliki 01 kugeza 03 Nyakanga 2022 izongera ikine n’aya amakipe hanyuma amakipe 3 ya mbere azakomeze mu cyiciro cya nyuma.