03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 20

17 Kamena 2022 - 01:00
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 20

Ikipe ya APR FC ubwo yari imaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2021-2022

Share on FacebookShare on Twitter

Police FC 0-2 APR FC

Kiyovu 2-0 Marines FC

Musanze FC 0-1 Rutsiro FC

AS Kigali 2-0 Etoile de l’Est FC

Ikipe ya APR FC  nyuma yo gutsinda Police FC mu mukino  w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya  mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru  « Rwanda Primus National League 2021-2022 » yahise yegukana igikombe ku nshuro ya 20.

Uyu mukino w’umunsi wa 30 wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugisha Gilbert  ku munota wa 52 n’uwa 2 w’inyongera.

Kuri Sitade ya Muhanga naho habereye  umukino wa Kiyovu na Marines FC  aho Kiyovu  nayo yari ifite amahirwe yo kwegukana igikombe  mu gihe APR FC yanganyije cyangwa igatsindwa. Uyu mukino nawo warangiye Kiyovu itsinze Marines FC  ibitego 2-0 byatsizwe na  Bigirimana Abedi ku munota wa 47  na Emmanuel Okwi ku munota wa 85.

Ikipe ya APR FC yasoje shampiyona ya 2021-2022 ku mwanya wa mbere  n’amanota 66 mu gihe Kiyovu yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65. Iyi kipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe ndetse na sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, APR FC yahise yuzuza ibikombe  20 bya shampiyona y’u Rwanda imaze kwegukana (1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006-2007, 2008-2009, 2009-2010, 2010-2011, 2011-2012, 2013-2014, 2014-2015, 2015-2016, 2017-2018, 2019-2020 , 2020-2021 na 2021-2022).

Iyi kipe ya APR FC ikaba yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo « Total CAF Champions League 2022-2023 ».

Indi mikino y’umunsi wa 30 yabaye, ikipe ya Rutsiro FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0 naho AS Kigali itsinda Etoile de l’Est FC ibitego 2-0. Ibi byatumye ikipe ya Etoile de l’Est isoreza ku mwanya wa 15 n’amanota 28 aho yo na Gicumbi FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 18 zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Kamena 2022, haraba indi mikino aho  Gasogi United ikina na Rayon Sports i Nyamirambo (15h00) naho Etincelles FC yakire Mukura i Rubavu (15h00). Imikino ya shampiyona ya 2021-2022 izasozwa taliki 18 Kamena 2022 aho  Gorilla FC izakira Espoir FC i Nyamirambo (15h00) naho Gicumbi FC yakire Bugesera FC i Gicumbi (15h00).

Foto: Renzaho C.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.