Abahungu
Rwanda 72-59 Uganda
Abakobwa
Tanzania 86-79 Rwanda
Taliki 17-06-2022
Abakobwa
Uganda-Rwanda (16h00)
Abahungu
Tanzania – Uganda (19h00)
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “U-18 AfroBasket 2022” izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 23 Nyakanga kugeza ku 01 Kanama 2022.
Iyi kipe yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva taliki 13 ikaba izasozwa 18 Kamena 2022.
Ikipe y’u Rwanda yashimangiye gusoza ku mwanya wa mbere itsinda umukino w’umunsi wa 4 w’iri rushanwa wabaye taliki 16 Kamena 2022 aho yongeye gutsinda Uganda yakiniraga mu rugo, amanota 72 kuri 59.
Muri uyu mukini amakipe yombi yasoje agace ka mbere inganya amanota 15-15, yongera kunganya mu gace ka kabiri amanota 18-18, aho yagiye mu karuhuko anganya amanota 33 kuri 33.
Ikipe y’u Rwanda yaje kwitwara neza maze itsinda agace ka 3, ku manota 16-9 ndetse n’aka kane ka nyuma ku manota 23-17, yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.
Sano Rutatika Dick, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino n’amanota (21).

Ikipe y’u Rwanda ikaba isigaje gukina umukino usoza iri rushanwa uzayihuza na Tanzania ku wa Gatandatu 18 Kamena 2022. Ni mu gihe undi mukino usigaye ugomba guhuza Tanzania na Uganda, kuri uyu wa Gatanu, taliki 17 Kamena 2022.
U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda mu mukino wa mbere, amanota 59 kuri 38, taliki 13 Kamena 2022, itsinda Tanzania mu mukino wa kabiri amanota 73 kuri 57, taliki 15 Kamena 2022.
Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 mu mikino 3, naho Tanzania ni iya 3 n’amanota 2 mu mikino 2.
Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa ntabwo yahiriwe n’iri rushanwa
Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18 ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina. Mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane taliki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79. Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.

Ikipe y’u Rwanda ikaba izasoza imikino yayo ihura na Uganda kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Kamena 2022.
Mbere y’uko ikina umukino usoza iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 mu mikino 2 naho Tanzania ni iya mbere n’amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina. Tanzania na Uganda zizishakamo ikipe izahagararira aka Karere ka 5 mu mikino y’Afurika.
