03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cy’Afurika

17 June 2022 - 12:39
Basketball: Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cy’Afurika

Ikipe y'u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 18

Share on FacebookShare on Twitter

Abahungu

Rwanda 72-59 Uganda

Abakobwa

Tanzania 86-79 Rwanda

Taliki 17-06-2022

Abakobwa

Uganda-Rwanda (16h00)

Abahungu

Tanzania – Uganda (19h00)

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “U-18 AfroBasket 2022” izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 23 Nyakanga kugeza ku 01 Kanama 2022.

Iyi kipe yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Zone 5 U-18 Afrobasket Preliminaries 2022” irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva taliki 13 ikaba izasozwa  18 Kamena 2022.

Ikipe y’u Rwanda yashimangiye gusoza ku mwanya wa mbere itsinda umukino w’umunsi wa 4 w’iri rushanwa wabaye taliki 16 Kamena 2022 aho yongeye  gutsinda Uganda yakiniraga mu rugo, amanota 72 kuri 59.

Muri uyu mukini amakipe yombi  yasoje agace ka mbere inganya amanota 15-15, yongera kunganya mu gace ka kabiri amanota 18-18, aho yagiye mu karuhuko anganya amanota 33 kuri 33.

Ikipe y’u Rwanda yaje kwitwara neza maze itsinda agace ka 3, ku manota 16-9 ndetse n’aka kane  ka nyuma ku manota 23-17, yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.

Sano Rutatika Dick, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino n’amanota (21).

Ubwo ikipe y’u Rwanda yakinaga na Uganda

Ikipe y’u Rwanda ikaba isigaje gukina umukino usoza iri rushanwa uzayihuza na Tanzania ku wa  Gatandatu 18 Kamena 2022. Ni mu gihe undi mukino usigaye ugomba guhuza Tanzania na Uganda, kuri  uyu wa Gatanu, taliki 17 Kamena 2022.

U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda mu mukino wa mbere, amanota 59 kuri 38, taliki 13 Kamena 2022, itsinda Tanzania mu mukino wa kabiri amanota 73 kuri 57,  taliki 15 Kamena 2022.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 mu mikino 3, naho Tanzania ni iya 3 n’amanota 2 mu mikino 2.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa ntabwo yahiriwe n’iri rushanwa

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18 ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina. Mu mukino wabaye kuri uyu  wa Kane taliki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79. Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 18

Ikipe y’u Rwanda ikaba izasoza imikino yayo ihura na Uganda kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Kamena 2022.

Mbere y’uko ikina umukino  usoza iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 mu mikino 2 naho Tanzania ni iya mbere n’amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina. Tanzania na Uganda zizishakamo ikipe izahagararira aka Karere  ka 5 mu mikino y’Afurika.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.