Kirehe: Yafatanywe imifuka itatu irimo ibilo 42 by’urumogi yatabye mu murima

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza, abatunda n’abakoresha ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu, aho ku wa Kane taliki ya 09 Kamena, mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Nasho, Akagali ka Rubirizi, hafatiwe uwitwa Nizeyimana John w’imyaka 51 wari ubitse iwe mu rugo ibilo 42 by’urumogi yendaga kujya  gukwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uru rumogi Nizeyimana yafatanywe rwari rutabye mu murima, bikaba byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamubonye aruhisha.

Yagize ati: “Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yongereye imbaraga zo gufata abantu bose bafite aho bahurira n’ibiyobyabwenge. Nyuma yo guhabwa amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu gihugu ruvuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya rwinjijwe na Nizeyimana akaruhisha mu murima we uherereye mu Mudugudu wa Karenge I hafi y’urugo rwe, mbere yo kurugeza ku bakiliya be ni bwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibilo 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yashimye uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha cyane cyane abishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati: “Turashima uruhare abaturage bagira mu gutahura abanyabyaha nk’ ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha. Turasaba buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.”

Nizeyimana n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha  (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE