Volleyball: Ikipe ya REG VC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Volleyball:  Ikipe ya REG VC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  ku Gisozi

Kuri uyu wa Kane taliki 09 Kamena 2022, abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse na bamwe mu bafana b’ikipe ya REG VC basuye Urwibutso rwa Jenoside  rwa Kigali ruherereye ku Gisozi  mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi ibihumbi 250 bazize Jenoside  bahashyinguye.

Ikipe ya REG VC bageze ku rwibutso bashyize indabo ku mva  nyuma batambagizwa ibice bigize uru rwibutso aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Perezida w’ikipe ya REG VC, Zawadi Geoffrey yasabye abakinnyi ba REG VC  kwigira kuri aya mateka bakubaka  igihugu kizira amacakubiri kugira ngo  Jenoside itazongera kuba ukundi.

Iyi kipe ya REG VC, taliki 05 Kamena 2022 yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo by’umwihariko abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi muri rusange bakundaga umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Volleyball Genocide Memorial Tournament 2022”.

Iri rushanwa ryari ryabereye mu Karere ka Huye na Gisagara taliki 04 na 05 Kamena 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42