Cricket: Ikipe y’u Rwanda iratangira  irushanwa ryo Kwibuka ikina na Uganda

Cricket: Ikipe y’u Rwanda iratangira  irushanwa ryo Kwibuka ikina na Uganda

Taliki 09-06-2022

Rwanda-Uganda (Gahanga-9h30)

Botswana-Kenya (IPRC Kigali-09h30)

Brazil-Nigeria (Gahanga-13h30)

Kuva kuri uyu wa Kane  taliki 09 Kamena 2022  mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore mu rwego rwo  kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022” rikazasozwa taliki 18 Kamena 2022.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 8 ryitabiriwe n’amakipe 8 ari yo u Rwanda, Kenya ifite igikombe giheruka (2021), Uganda, Nigeria, Botswana, Tanzania, Brazil n’u Budage.

Imikino y’irushanwa ryo Kwibuka izajya ibera kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga ndetse n’ikibuga cyo muri IPRC Kigali ku Kicukiro. Biteganyijwe ko amakipe yose azakina hagati yayo  hakorwe rutonde bitewe n’amanota afite, hanyuma ikipe ya mbere n’iya kabiri zigahatanira igikombe, iya 3 n’iya 4 zizahatanira umwanya wa 3, iya 5 n’iya 6 zihatanire umwanya wa 5 mu gihe iya 7 n’iya 8 zizahatanira umwanya wa 7.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa mbere

Ku munsi wa mbere w’irushanwa , ikipe y’u Rwanda irakina na Uganda kuri Sitade ya Gahanga, umukino uteganyijwe saa tatu n’igice (09h30). Ikipe ya Botswana irakina na Kenya muri IPRC Kigali saa tatu n’igice (09h30) naho ikipe ya Brazil ikine na Nigeria  saa saba n’igice (13h30) kuri Sitade ya Gahanga.

Mbere y’uko iyi mikino itangira, Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko ikipe imaze igihe yitegura kandi bizeye kuzitwara neza. Yakomeje avuga ko umwaka ushize mu irushanwa ryo kwibuka ari bwo yari agitangira gutoza iyi kipe ariko ubu amaze kumenya buri mukinnyi n’uko akina.

Agaruka ku makipe mashya muri iri rushanwa ari yo Brazil n’u Budage, umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko atari ibihugu bikomeye cyane muri uyu mukino ko biteguye gukina  na byo.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane atangaza ko biteguye kuva uyu mwaka watangira ndetse banagize amahirwe yo kujya gukina imikino ya gicuti muri Nigeria bakanitwara neza. Ati : “Turiteguye kandi turashaka ko igikombe gisigara hano”.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane

Yakomeje avuga ko amakipe yose yitabiriye iri rushanwa bafashe umwanya uhagije wo kuyigaho kugira ngo bamenye uko akina. Ati : “Ibyo bizadufasha guhangana na yo”.

Ikipe ya Kenya ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka umwaka ushize wa 2021, kapiteni w’iyi kipe, Queentor Abel atangaza ko  bakoze imyitozo ihagije kandi baje biteguye mu mutwe ndetse bafite n’imbaraga ku buryo biteguye guhangana no kongera gutwara iki gikombe.

kapiteni w’ikipe ya Kenya, Queentor Abel

Ikipe ya Brazil ni inshuro ya mbere igiye gukina irushanwa muri Afurika, Roberta Moretti Avery, kapiteni w’iyi kipe atangaza ko bishimiye kuba bari mu Rwanda ku nshuro ya mbere bagiye gukina irushanwa muri Afurika. Akomeza avuga ko biteguye kuzakina neza.

Kapiteni w’ikipe ya Brazil, Roberta Moretti Avery

Iri rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”  ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangaje ko iri rushanwa riteguye neza kandi bishimira ko ririmo kugenda ryaguka intego bafite akaba ari uko rizaba irya mbere muri Afurika mu cyiciro cy’abagore.

Uwimana Sonia ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu cyiciro cy’abagore atangaza ko  iri rushanwa  ritegurwa mu rwego rwo kongera  amarushanwa muri Afurika  mu cyiciro cy’abagore. Akomeza avuga ko rifasha abakinnyi  kugira ubunararibonye kuko bahura n’abandi bakinnyi bakomeye bigatuma bazamura urwego.

Uwimana Sonia avuga ko uyu mwaka ikipe y’u Rwanda bayiteguye bihagije ndetse n’abakinnyi bakaba bafite ishyaka ndetse biyemeje ko igikombe kigomba gusigara mu Rwanda.

Amakipe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abakinnyi b’amakipe 7 n’ababaherekeje basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Kigali ku Gisozi aho bashyize indabo  ku mva ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amafoto:

Foto: RCA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42