Koreya ya Ruguru: Hafashwe 3 bakekwaho impanuka y’ubwato Perezida yatashye

Koreya ya Ruguru: Hafashwe 3 bakekwaho impanuka y’ubwato Perezida yatashye

Abantu batatu bakoraga mu cyanya cy’ubwato (Shipyard) cya Chongjin muri Koreya ya Ruguru bafunzwe bazira impanuka y’ubwato bwa gisirikare bwangirikiye mu maso ya Perezida Kim Jong Un wari waje kubutaha.

Mu batawe muri yombi harimo uwari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imikorere y’ikoranabuhanga mu ikorwa ry’ubwo bwato, Umuyobozi ushinzwe gucunga ibikorwa by’ubwubatsi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’umushinga n’Umuyobozi ushinzwe icungamutungo n’imiyoborere y’uruganda.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda Hong Kil Ho, yahamagajwe n’inzego z’umutekano ngo atange ibisobanuro.

Gufatwa kwabo bije nyuma y’uko Perezida Kim, ku wa Kane w’icyumweru gishize  avuze ko iyo mpanuka ari icyasha ndetse ari igitero cyatesheje igihugu agaciro bityo ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.

Itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguguru KCNA, ryavuze ko abo bayobozi uko ari batatu bo mu cyanya cy’ubwato, Chongjin bazakomeza gukurikiranwa.

Gutaha ubwo bwato byabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, ndetse iyo mpanuka yabaye hashize ibyumweru bike Koreya ya Ruguru yerekanye ubwato bunini bwa toni 5,000 ku nkombe y’u Burengerazuba, ivuga ko bushobora gutwara ibisasu birenga 70.

Kim yari yavuze ko ubwo bwato ari intambwe ikomeye mu kuvugurura imikorere y’Ingabo zo mu mazi, anatangaza ko buzatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Amashusho yafashwe n’icyogajuru yagaragaje ubwo bwato buri ku ruhande, butwikiriye bigaragara ko bwangiritse nubwo bitigeze bitangazwa 

niba hari ababukomerekeyemo  cyangwa  abapfuye.

Ku wa Kane nabwo  Perezida Kim yavuze  iyo mpanuka yatewe n’uburangare bukabije no kudakora inshingano uko bikwiye.

Ikinyamakauru BBC cyatangaje ko nubwo nta makuru arambuye  ku bihano bashobora guhabwa, ariko icyo gihugu kizwiho amategeko akakaye no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Perezida wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong Un, iyo mpanuka y’ubwato yayise uburangare bw’abayobozi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34