Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri basaga 500

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri basaga 500

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-7) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSCA, muri Repubulika ya Centrafrique zatanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri barenga 500 bo mu Ishuri rya Dounia riherereye mu Burasirazuba bwa Centrafrique.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda itangaza ko ibi biri muri gahunda zo guteza imbere uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko muri ako gace.

Col Simon Rocky Nyagasaza, Umuyobozi w’Ibitaro by’u Rwanda Level 2+ muri MINUSCA, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira intego z’urubyiruko ndetse no gukuza amahirwe yabo kugira ngo bazabe abayobozi b’ejo hazaza b’igihugu.

Col Nyagasaza yasabye urubyiruko gukomeza kwita ku masomo yabo kugira ngo ruzashobore kugera ku ntego zarwo.

René Maradounguo, Umuyobozi wa Yandumo II, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ku nkunga zahaye abanyeshuri.

Yasabye Ingabo z’u Rwanda ubundi bufasha mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, n’isuku anashimangira ko abaturage biyemeje gukomeza umubano bafitanye n’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barusheho gushyigikira amahoro n’umutekano bamaze kugeraho.

Amafoto: MoD

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34