Rusizi: Minibisi yagonze umukingo hakomereka 14 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Imodoka ya tagisi minibisi yavanaga abagenzi i Bugarama yerekeza i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yataye umuhanda igonga umukingo, abagenzi 14 yari itwaye bose barakomereka. 

Ni impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota 50 zo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyo modoka yageraga mu Mudugudu wa Cyirabyo A, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu ikarenga umuhanda umushoferi akayikubita ku mukingo ikagwa mu muferege. 

Iyo tagisi minibisi fite plaque RAF 566C yari itwawe na Twagiramungu Joël w’imyaka 34, uvugwaho kuba yarenze umuhanda kubera uburyo yihutaga cyane. 

Umwe mu babonye iyo mpanuka yabwiye Imvaho Nshya ati: “Yihutaga cyane muri iryo korosi dukeka ko ari ukubura feri. Yahise ayikubita ku mukingo igwa muri rigole, batandatu barakomereka bikomeye abandi barakomereka byoroheje.”

Yavuze ko we na bagenzi be batabaye banahamagara imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Gihundwe iza gutwara abo bari bakomeretse cyane, abakomeretse byoroheje batwarwa n’imodoka zisanzwe. 

Yavuze ko abagenzi n’umushoferi bose barimo kuvurirwa ku Bitaro bya Gihundwe. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe mutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi byakozwe n’umushoferi wari uyitwaye. 

Yemeje ko mu bari mu modoka nta wahasize ubuzima, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga. 

Ati: “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi  bitewe n’aho yari ageze kuko harimo ikorosi.”

Yakomeje agira ati: “Tuributsa abashoferi kujya birinda uburangare bakanirinda kwirara igihe batwaye, kuko abatwara imodoka zitwara abagenzi baba bafite umwihariko wo kubumbatira umutekano w’abo batwaye.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 13, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Gicurasi 15, 2025 at 8:05 am

Ziriya Taxi za HIACE kandi buli gihe mbisubiramo zigenda nabi ziriruka cyane Polisi ikwiye kureba niba zikoresha Speed yemewe ikigaragara nuko zisa nizidakora ziriruka birenze zinyurana ho nabi kandi ikindi ni modoka zashaje

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE