APR VC na Police WVC zegukanye igikombe cya Shampiyona (Amafoto) 

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze Police VC, Police WVC itsinda APR WVC mu bagore zombi zegukanye igikombe shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball ya 2024/25.

Iyi mikino yombi yabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, kuri Petit Stade i Remera. 

Umukino wa mbere wahuje amakipe y’abagore Police WVC na APR WVC.

Amakipe yombi yagiye gukina anganya intsinzi imwe kuri imwe, buri kipe isabwa gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona mu bagore.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana ndetse yegeranye cyane, kuko ntayasigaga indi amanota arenze atatu.

Iseti ya mbere Police WVC yayitsinze ku manota 25 kuri 23 ya APR WVC.

Mu iseti ya kabiri, amakipe yombi yakomeje kugendana mu manota nta kipe ishobora gushyigikira ikinyuranyo cy’amanota arenze abiri, mu minota ya nyuma APR WVC yongereye ikinyuranyo.

Byaje kurangira APR WVC iyegukanye ku manota 25 kuri 20. 

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yajyanye imbaraga mu iseti ya Gatatu, ndetse ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota, birangira iyegukanye ku manota 25 kuri 23 ya APR WVC.

Mu iseti ya kane, Ikipe Polisi y’Igihugu yakomerejeho izamura amanota, APR WVC yari yagowe cyane no kugarira neza. 

Iseti ya kane yarangiye Police WVC iyegukanye ku manota 25 kuri 22 ya APR  WVC.

Muri rusange, umukino warangiye APR WVC itsinzwe Police WVC amaseti 3-1 ( 25-23, 20-25, 25-23, 25-22) ibona intsinzi ya kabiri mu mikino itatu ya nyuma ya Kamarampaka, bituma yegukana igikombe cya Shampiyona ya Volleyball ya 2024/25 mu Bagore.

Police WVC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere kuva yashingwa mu myaka ibiri ishize.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Rwanda Revenue Authority itsinze Kepler WVC imikino ibiri muri itatu ya Kamarampaka. 

Byari Ibyishimo kuba Abakinnyi ba Police WVC kwegukana igikombe cya shampiyona bwa mbere
APR WVC yananiwe kwisubiza shampiyona, isoreza ku mwanya wa kabiri
Ku nshuro ya mbere Police WVC yegukanye nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe

APR VC yisubije igikombe cya shampiyona 

Nyuma y’umukino wa nyuma mu bagore, hakurikiyeho uwa nyuma mu bagabo hagati ya Police VC na APR VC.

Amakipe yombi yagiye gukina anganya intsinzi imwe kuri imwe, buri kipe isabwa gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona. 

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana ndetse yegeranye cyane kuko ntayasigaga indi amanota arenze atatu.

Iseti ya mbere Police VC yegukanye amanota 26 kuri 24 ya APR VC. 

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomerejeho mu iseti ya kabiri ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota, mu minota ya nyuma APR VC izamura amanota ariko gukuramo ikinyuranyo biranga. 

Police VC yayegukanye  ku manota 26 kuri 24 APR VC. 

Ikipe y’ingabo yagarukanye imbaraga mu iseti ya gatatu itsinda amanota menshi ikinyuranyo kiba umunani, Police VC yagorwaga cyane gutakaza serivisi zitari nziza.

Iyi Seti APR VC yayitsinze ku manota 25 kuri 17 Police VC. 

APR VC yakomerejeho mu iseti ya kane itsinda amanota menshi, Police VC ikomeza kugorwa no kugarira neza. 

Iyi seti yatsinze amanota 25 kuri 15 ya Police VC.

Nyuma kunganya amaseti abiri hitabajwe iseti ya gatanu yagombaga kugaragaza uwo kwegukana igikombe cya shampiyona. 

Police VC yatangiye neza iseti ya gatanu itsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba amanota 10 kugeza bayifashe.

Byaje kurangira iyitakaje kuko APR VC yayegukanye ku manota 17 kuri 15 ya Police VC. 

Umukino warangiye APR VC itsinze Police VC amaseti 3-2 ( 24-26, 24-26, 25-17, 25-15, 17-15), yuzaza intsinzi ya kabiri yikurikiranya mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka ihita yegukana igikombe cya shampiyona cya 2024/25. 

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na REG VC itsinze Kepler VC imikino ibiri muri itatu ya Kamarampaka.

Amakipe yatwaye igikombe yahawe na sheki (chèque) ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, iza kabiri zihabwa miliyoni imwe n’igice na ho izabaye iza gatatu ziherekereshwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwaka w’imikino wa Volleyball ukazakomereza ku marushanwa ya ‘Genocide Memorial Tournament’ azakinwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena.

Abakinnyi beza bahize abandi muri Shampiyona ya Volleyball ya 2024/25 mu Bagabo
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE