Rutsiro FC yahagaritse Gatera n’umunyezamu wayo kubera kunyagirwa na APR FC  

Rutsiro FC yahagaritse Gatera n’umunyezamu wayo kubera kunyagirwa na APR FC  

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwahagaritse by’agateganyo Gatera Musa wari Umutoza Mukuru na Matumele Monzoro Arnold wari Umunyezamu wayo kubera “umusaruro mubi ku mukino wa APR FC.”

Ibi bikubiye mu Itangazo iyi kipe yashyize hanze ku mbuga nkoranyamabaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025.

Ati’’ Rutsiro FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Mukuru, Gatera Moussa hamwe n’umunyezamu wayo Matumele Monzobo Arnold mu gihe gisigaye cya Shampiyona ya 2024/2025.”

Rikomeza rigira riti: “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro mubi aba bombi bagaragaje ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro FC na APR FC tariki ya 26/4/2025 kuri Stade Umuganda. Umutoza wungirije Rubangura Omar akaba ari we ufata inshingano zo gutoza ikipe mu mikino isigaye ya Shampiyona.”

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, warangiye APR FC inyangiye Rutsiro FC ibitego 5-0.

Gatera Musa asize Rutsiro FC ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.

Amakosa y’umunyezamu Matumele Monzoro Arnold yagagaraje ku mukino na APR FC akibazwaho n’abakunzi ba ruhago yatumye ahagarikwa
Gatera Musa yahagaritswe nyuma yo kunyangirwa na APR FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34