Amagare: Ikundabayo na Nzayisenga begukanye Isiganwa ryo Kwibuka 31 (Amafoto)

Ikundabayo Roben ukinira w’imyaka 20 Muhazi Cycling Generation Team mu bagabo na Nzayisenga Valentine wa Benediction Club mu bagore, begukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, ryakinwe mu byiciro birimo abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga.
Mu bagabo basiganwe intera y’ibilometero 113 byatangiriye kuri Canal Olympia ku i Rebero, bagakatira i Nemba mbere yo gusubira ku i Rebero, hatsinze Ikundabayo Roben.
Ikundabayo yahigitse Nsengiyumva Shem wa Java-InovoTec na Masengesho Vainquer akoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 46, arusha abari bamukirikiye amasegonda atatu.
Mu bagore bakoze intera y’ibilometero 71,8 hatsinze Nzayisenga Valentine wa Benediction Cycling Club wakoresheje amasaha abiri iminota ibiri n’amasegonda 27. Uwa kabiri yabaye Ntakirutimana Martha wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje amasaha abiri, iminota 15 n’amasegonda 27, naho Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team akoresha amasaha abiri iminota 25 n’amasegonda 27.
Mu ngimbi zakinnye intera ingana n’iya bakuru bazo, hashoje abakinnyi 34, hatsinda Tuyipfukamire Jean Faustin wa Muhazi Cycling Generation akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 12 arusha Ishimwe Brain wa Ndabaga Women Cycling Team na Tuyipfukamire Aphrodis amasegonda atandatu.
Mu bangavu, na bo bakoze intera ingana n’iya bakuru babo hatsinze Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha imwe n’iminota 53, yakurikiwe na Uwiringiyimana Liliane wa Friend of Nature Cycling Team wakoresheje isaha imwe, iminota 53 n’amasegonda 25, naho Ishimwe Cynthia aba uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota 53 n’amasegonda 56.
Mbere yo gutangira isiganwa abakinnyi 142 bitabiriye n’abayobozi muri FERWACY basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye.
Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.












