U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria muri Afrobasket y’Abagore 2025

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria muri Afrobasket y’Abagore 2025

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagore yisanze mu Itsinda D hamwe na Nigeria mu Gikombe cya Afurika (Afrobasket 2025) kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kamana 2025.

Tombola yagaragaje uko amakipe azahura muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore, yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa Gatatu, tariki 23 Mata.

Tombola yari igizwe n’amakipe 12 arimo u Rwanda, Nigeria iheruka kwegukana iki gikombe, Senegal yagarukiye ku mukino wa nyuma, Cameroun, Mali, Côte d’Ivoire, Mozambique, Misiri, Angola, Uganda, Guinée na Sudani y’Epfo.

Amakipe yari mu dukangara dutatu, yashyizwemo hakurikijwe uko yitwaye mu irushanwa riheruka.

Itsinda rya mbere ryisanzemo Côte d’Ivoire izakira, Angola na Misiri. Itsinda rya kabiri ririmo Cameroun, Mali na Sudani y’Epfo.

Itsinda rya gatatu ririmo Senegal, Uganda na Guinée mu gihe itsinda rya kane harimo Nigeria, U Rwanda na Mozambique.

Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n’aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.

Mu 2023, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali 89-51 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Nigeria ni yo yegukanye Afrobasket 2023 yabereye i Kigali
Amakipe 12 ni yo azahatanira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagore cya 2025
U Rwanda ruri kumwe na Nigeria na Mozambique mu Itsinda D rya Afrobasket 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34