Rusizi: Abanyamuryango ba AVEGA barashimira ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zabarokoye

Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke barashimira ingabo zariiza FPR- Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame zabarokoye akaga gakomeye bahuye na ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe abagabo, abana n’abandi bo mu miryango yabo, bakanabasahura imitumgo yabo, bagasigara iheruheru.
Babigarutseho ku wa 6 Mata 2024, mu biganiro bahawe n’ubuyobozi bw’Umuryango AVEGA Agahozo n’ubw’Akarere ka Rusizi ku budaheranwa n’isanamitima.
Umubitsi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’Igihugu, Uwimpaye Céléstine, yabashimiye uburyo bitwaye muri uru rugendo rw’imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, bayoboye ingo bonyine, bafite ihungabana rikomeye bari batewe n’ibyababayeho, barera abana bonyine ku bari babasigaranye, bamwe banarera abatari ababo bari bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, bakihangana bagakomeza guharanira kubaho.
Yashimiye ingabo zari iza FPR- Inkotanyi n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wari uzirangaje imbere.

Ati: “Turashimira ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zaturokoye. Tukanashimira Nyakubahwa Paul
Kagame, Umutoza w’ikirenga wari uzirangaje imbere, na madamu we babaye hafi umuryango AVEGA.”
Yakomeje agira ati: “Batwubakiye Impinga nzima muri iyi Ntara yacu, Intwaza, ababyeyi bacu baratuje, baratekanye, bafite ibyangombwa byose ngo bishime, bamerewe neza.”
Yasabye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo gukomeza gukomera muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku
nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, badaheranwa n’agahinda, bibuka biyubaka.
Mu nyigisho z’ijambo ry’Imana bahawe na Past. Kabagwira Concessa, na we warokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, akanyura mu buzima busharira,agahangana na bwo kubera kwisunga Imana
anabikesha umutekano n’imiyoborere myiza igihugu gifite, yabasabye kudahungabanywa n’ibyobanyuramo.

Ati: “Tugomba gukomera, dushima Imana yaturokoye icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe umuntu yumvaga nta buzima buzongera kubaho, Imana ikaturokora inyuze mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame, igakomeza kuturinda kugeza ubu.”
Mukankusi Julienne wiciwe rubi abana 2 b’abahungu, batawe mu bwiherero, abicanyi bagashaka kumusatura ngo bamukuremo inda yari atwite, avuga ko yamaze imyaka 20 afite ihungabana rikomeye, AVEGA ikamufasha kurivamo akaba uyu munsi yiyubatse.

Ati: “Ntibyari byoroshye kuko ibyo abicanyi bankoreye banyicira umugabo n’abana banjye 2 b’abahungu izo nkoramaraso zishe rubi byari byampungabanyije ku buryo namaze imyaka 20 ndwaye umutwe udakira, numva gupfa bindutira kubaho,ariko AVEGA yambaye hafi iranyubaka ndubakika. Ubu ndiho, ndakomeye, inda bashakaga kunkuramo narayibyaye n’undi mwana narokoye, turiho neza.’’
Umunyamabanga mukuru wa AVEGA ku rwego rw’Igihugu, Niweburiza Béatrice na we yagarutse ku
gushimira byimazeyo ingabo zari iza FPR- Inkotanyi ubutwari bwazo mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umutekano n’ituze bikagaruka.

Ati: “Ndagira ngo nshimire cyane ingabo zari iza FPR- Inkotanyi na Perezida Kagame wari uzirangaje imbere kuko turi hano kubera zo, tubikesha umutekano zaduhaye. Twasohotse muri Jenoside tutizeye kubaho, bikomeye.”
Yunzemo ati’’ Twabayeho nta gihugu dufite, tutari abantu, twitwa udusimba, iyo tutitwaga inzoka tukitwa utunyenzi, tudahabwa agaciro nk’abandi banyarwanda ingazo zari iza FPR Inkotanyi ziraturokora, mu mbaraga zazo nyinshi ,duhamya ko zari ziyobowe n’Imana ziduha igihugu n’umutekano dufite uyu munsi.”
Yabasabye kwibuka biyubaka, iyi minsi 100 ntizabe iyo guheranwa n’agahinda k’ibyababayeho, bagakomeza guharanira kubaho neza, kuko barinzwe n’imibabaro yabo hari abayumva, bahora biteguye kubaba hafi muri byose.
Ibyo biganiro byahuje abanyamuryango ba AVEGA barenga 500 ba Rusizi na Nyamasheke, byanabereye mu Turere twa Gasabo na Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabijeje ko umutekano wabo urinzwe neza, abasaba guhora bashima Imana n’Igihugu kibitaho.
Ati: “Iyo urebye mu bihugu bidukikije byo hirya no hino, ukabona iterambere tugezeho, umutekano n’amahoro dufite, dufite impamvu yo gushimira Imana n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kubera imiyoborere myiza n’amahitamo ubuyobozi bwacu bwagize yo gushyira ubunyarwanda imbere no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda tukanabiharanira.”
Yavuze ko atari ikintu gikwiye gufatwa nk’icyoroheje, ahubwo ari icy’agaciro bakwiye kurinda, ashimira AVEGA yateguye iyi gahunda y’ibiganiro bigamije isanamitima no gukomeza kubaka ubudaheranwa mu Banyarwanda muri rusange.

