U Rwanda rwamanutseho imyanya itandatu ku rutonde Ngarukakwezi rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yamanutseho imyanya itandatu iva ku mwanya wa 124 ijya ku mwanya wa 130 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025.

Ikipe y’Igihugu iheruka gukina mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026, aho yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 n’undi yanganyijemo na Lesotho igitego1-1.

Uyu musaruro nkene watumye iyi kipe itakaza amanota arindwi, arimo atanu yo kuri Super Eagles ndetse n’abiri ya Lesotho. Ibi bituma itakaza imyanya itandatu, ikava ku mwanya wa 124 ikajya ku wa 130 n’amanota 1127.36 ivuye ku manota 1136.06.

Uru rutonde rushya rugaragaza ko impinduka zabayeho mu bihugu 10 bya mbere ku Isi ugereranyije nuko byari bimeze mu kwezi k’Ukuboza 2024, urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe na Espagne n’u Bufaransa, u Bwongereza, Brazil, u Buholandi, Portugal, u Bubiligi, u Butaliyani n’u Budage.

Myanmar ni cyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi kurusha ibindi (7) aho yavuye ku mwanya wa 169 igera ku mwanya wa 162.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 12), Sénégal (19), Misiri (32), Algeria (36), Côte d’Ivoire (41), Nigeria (43), Tunisia (49), Cameroun (50), Mali (53), Afurika y’Epfo (56).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 61, Uganda (89), Tanzania (107), Kenya (111) n’u Burundi (140).

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 10 Nyakanga 2025.

Gutsindwa na Nigeria byatumye Amavubi atakaza amanota atanu
Kunganya na Lesotho byatumye Amavubi atakaza amanota abiri
Amavubi yatakaje imyanya itandatu ku rutonde rwa FIFA
  • SHEMA IVAN
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE