Umunya- Zimbabwe Krist Coventry yatorewe kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga

Umunya-Zimbabwe Kirsty Coventry yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga, ahigitse abandi batandatu bari bahanganiye uwo mwanya, aba Umunyafurika wa mbere wegukanye uyu mwanya.
Ni mu matora yabereye mu nama ya 144 ya Komite Olempike Mpuzamahanga i Navarino mu Bugereki ku wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025.
Kirsty Coventry yatowe ku majwi 49 kuri 97, yabaye Umunyafurika ndetse n’umugore wa mbere watorewe kuyobora Komite Olempike Mpuzamahanga imaze kugira abayobozi 10.
Abandi bakandida batandatu bari bahanganye ari bo Juan Antonio Samaranch wagizwe amajwi 28, Sebastian Coe wagize amajwi umunani, David Lappartient na Morinari Watanabe bagize amajwi ane mu gihe Prince Feisal Al Hussein na Johan Eliasch bagize amajwi abiri.
Coventry w’imyaka 41, wasimbuye Thomas Bach wari umaze imyaka 12 kuri uyu mwanya, yabaye Umunyafurika n’umugore wa mbere uyoboye Komite Olempike Mpuzamahanga.
Coventry yatwaye imidali irindwi mu munani Zimbabwe yabonye mu Mikino Olempike yitabiriye inshuro eshanu mu mukino wo Koga, ndetse asanzwe ari Minisitiri wa Siporo mu gihugu cye kuva mu 2018.
Mbere ya Coventry, abayoboye Komite Olempike Mpuzamahanga bose ni abagabo, aho umunani bari Abanya-Burayi naho umwe akaba ari we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.