UNICEF yasabye Maître Gims gusubika igitaramo yahuje n’ibihe byo Kwibuka31

Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, bwasabye Maître Gims ukomoka muri RDC, gusubika igitaramo yahuje n’ibihe byo Kwibuka31, cyari giteganyijwe gukorerwa mu Bufaransa tariki ya 7 Mata 2025.
Ubusanzwe tariki ya 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi 3.
Ibyo bibaye nyuma y’uko uyu muhanzi aherutse gusobanura ko icyo gitaramo kizabera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, kizakusanyirizwamo inkunga izagezwa kuri UNICEF kugira ngo ifashe abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi ariko byamaganiwe kure n’Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, wabwiye The New Times ko ishami ryayo mu Bufaransa ryasabye abategura iki gitaramo guhindura umunsi.
Yagize ati “Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. UNICEF yubaha uyu mwanzuro, ikemeza ishingiro ryawo.”
Yongeyeho ati “Itariki nidahinduka, UNICEF yabisobanuriye neza abagiteguye ko tutazakira inkunga izava muri iki gitaramo.”
Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Renzaho Christophe, yandikiye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, amusaba gusubika icyo gitaramo cyari giteganyijwe kuba tariki ya 7 Werurwe 2025.
Yagize ati: “Gusubika iki gitaramo bizafasha abashaka guhurira hamwe kuri uwo munsi wagenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’urwango nk’urwo, babazirikane birushijeho. Bizanafasha kwirinda guteza ibibazo mu baturage kuko iki gitaramo kibaye muri ubu buryo kitabura kubikurura.”
Maître Gims yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye. Leta ya RDC yigeze kumwishyura ibihumbi 600 by’Amayero kugira ngo atuke u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2014, ni bwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi kafashe umwanzuro, kemeza ku mugaragaro ko izina rigomba gukoreshwa ku Isi yose ku mahano yabereye mu Rwanda mu 1994 ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka 20 yari ishize hari kutumvikana kuri iyo nyito kuko hari abakoreshaga Jenoside yabaye mu Rwanda n’andi mazina apfobya.

Sibomana Anastase says:
Werurwe 14, 2025 at 12:20 pmNtibikwiyeko icyogitaramo cyahuzwa niyi taliki 7 mata kuko nabyo bifatwa ngogupfobya
Saidi says:
Werurwe 17, 2025 at 10:20 amTuzabarwanya twishimiye icyemezo cya UNICEF mukomereze aho.