Bigoranye, APR BBC yatsinze REG BBC ikomeza kuyobora shampiyona

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 64-61 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 14.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, muri BK Arena.
APR BBC yakinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye barimo Aliou Diarra, Osborne Shema na Israel Otobo kubera imvune.
Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi ataratsindwa muri shampiyona, watangiye ugenda gake cyane, agace ka mbere karangiye REG BBC iyoboye n’amanota 12-6.
Mu gace ka kabiri, APR BBC yinjiye mu mukino n’amanota ararumbuka umukino utangira kuryoha. Jean Jacques Boissy na Antino Jackson batsindiraga impande zombi amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 30 kuri 29 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, umukino wabishye kuko utageraga ku rwego wari witezweho, mu gihe n’amanota yari yarumbye bikomeye.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, Shyaka Olivier na Muhizi Prince bazamuye ikinyuranyo, REG ikomeza kuyobora umukino.
Aka gace karangiye ifite amanota 42 kuri 37 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yajyanye imbaraga mu gace ka nyuma, mu minota itanu ya mbere y’ako yakuyemo ikinyuranyo inayobora umukino (46-44).
Mu minota ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota kuko ikinyuranyo cyari gito cyane.
Jean Jacques Boissy yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri, yatumye amakipe yombi anganya 59-59 bityo hashyirwaho iminota itanu y’inyongera.
APR FC yayitwayemo neza ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsindaga amanota menshi avuye muri ‘lancer franc’ yakorerwaga.
Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 64-61, ikomeza umuhigo wo kudatsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, mu mikino itandatu imaze gukina. Ni mu gihe REG BBC na yo ari wo mukino wa mbere yatsinzwemo.
Indi mikino yabaye ku wa Gatanu, UGB yatsinze Espoir BBC amanota 64-62, Tigers BBC itsinda Orion BBC amanota 81-74.
Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, aho Orion BBC izakina na Azomco BBC, UGB izakira Tigers BBC, mu gihe umukino utegerejwe cyane, uzahuza Kepler BBC na Patriots saa munani. Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera


