Joris Delbove yegukanye Agace ka kane yambara umwamabaro w’Umuhondo (Amafoto)

Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2025 nyuma yo gukoresha amasaha abiri iminota 27 n’amasegonda 20.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe agace ka kane ka Tour du Rwanda 2025 kahagurukiye mu Karere ka Rubava berekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 95,1.
Abakinnyi 68 babanje gukora 6,1km batuje, mbere yo gutangira isiganwa nyirizina.
Aka gace karimo ibitambika 3 byagombagaga gutanga amanota ku bagezeyo mbere.
Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota ya mbere y’ahatambika yatangiwe i Gacaca aho yakurikiwe na Uwiduhaye Mike wa Team Rwanda) na Nzafashwanayo Jean Claude CMC.
Amanota y’igitambika cya kabiri yatangiwe i Rutsiro ku kilometero cya 62,2 yegukanywe na Uwiduhaye aho yakurikiwe na Nsengiyumya Shemu, Lorot na Matthews.
Mu gihe andi manota y’igitambika cya 3 yatangiwe kuri Foyer Kayenzi cyegukanywe ma Fabien Doubey wa TotalEnergies.
Aka gace karangiye kuri Sprint ikomeye kegukanywe na Joris Delbove TotalEnergies wakoresheje amasaha abiri iminota 27 n’amasegonda 20 yakurikiwe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech wakoresheje amasaha abiri iminota 27 n’amasegonda 23.
Abanyarwanda batatu ni bo baje mu 10 ba mbere muri aka gace barimo Manizabayo Eric RwandaJava-InovoTec wabaye uwa karindwi, Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda yaje ku mwanya wa munani mu gihe Mugisha Moise yaje ku mwanya wa cyenda.
Nyuma yo kwegukana aka gace Umufaransa Joris Delbove yahise yambara umwambaro w’Umuhondo ku rutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12 iminota 24 n’amasegonda 57, akurikiwe na Fabien Doudey arusha amasegonda ibiri, uwa gatatu ni Olivier Mathew arusha amasegonda atanu, uwa kane ni Brady Gilmore arusha amasegonda umunani mu gihe Hennok Mulueberham urushwa n’uwa mbere amasegonda 12.
Umunyarwanda uza hafi ni Vainquer Masengesho urushwa n’uwa mbere amasegonda 30.
Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, hakinwa agace ka gatanu kazahagurukira i Rusizi berekeza i Huye ku ntera y’ibilometero 143.



