Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe muri Werurwe 2025

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” rwimuye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports ushyirwa ku munsi wa 20.

Ibi bikubiye ku ngengabihe ivuguruye ya Shampiyona y’u Rwanda uru rwego rwahaye amakipe yose kugeza Shampiyona ya 2024-25 irangiye muri Gicurasi 2025.

Ku ikubitiro uyu mukino wari washyizwe ku munsi wa 27 tariki ya 10 Gicurasi 2025.

Ingengabihe Nshya yashyizwe hanze yerekanye ko uyu mukino wimuwe ugashyirwa ku munsi wa 20 aho uzakinwa ku wa 9 Werurwe 2025, saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yakoze ibi mu rwego rw’ubucuruzi aho igira ngo aya makipe yombi afite abafana benshi mu Rwanda ahure hakirimo ikinyuranyo cy’amanota make hagati y’ikipe imwe n’indi ubundi umukino ugire imbaraga n’agaciro.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukuboza 2024 warangiye banganyije ubusa ku busa.

Kugeza ku munsi wa 18 wa Shampiyona Rayon Sports ni yo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41 irusha APR FC ya kabiri amanota ane.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku wa 9 Werurwe 2025
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Tuyihimbaze Egide says:
Gashyantare 25, 2025 at 2:06 pm

Mutakoze cyane nonese umunsi wa 27 wasibyuranijwe nowadays 20?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE