Karate: Ikipe y’u Rwanda yegukanye  imidali 4 muri Kenya

Karate: Ikipe y’u Rwanda yegukanye  imidali 4 muri Kenya
Niyitanga Halifa wegukanye umudali wa zahabu muri Kumite n'umudali wa Feza muri Kata

Abakinnyi batatu baserukiye u Rwanda mu mikino y’Akarere k’Afurika y’u Burasirazuba yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika “UFAK Eastern Region Karate Championship 2022” bitwaye neza begukana imidali 4 itatu ya zahabu n’undi umwe wa Feza.

Iri rushanwa ryabereye i Nairobi muri Kenya kuva taliki 16 kugeza 22 Gicurasi 2022 harimo itatu ya zahabu n’undi umwe wa Feza.

Abakinnyi 3 ni Shyaka Ndutiye Maic Roger, Ntwali Fiston na Niyitanga Halifa bahatanye mu kurwana “Kumite”  gusa Niyitanga Halifa yanahatanye mu kwiyereka “Kata”.

Mu bafite ibiro biri munsi ya 60, Shyaka Ndutiye Maic Roger yegukanye umudali wa zahabu, Ntwali Fiston mu batarengeje ibiro 67 yegukanye umudali wa zahabu ndetse na Niyitanga Halifa yegukana umudali wa zahabu mu bafite ibiro biri munsi ya 74.

Niyitanga Halifa yanegukanye kandi umudali wa Feza mu kwiyereka “Kata”.

Muri iri rushanwa kandi abasifuzi  bo mu Rwanda, Ndayambaje Onesphore (Kumite), Ndacyayisenga Theophile (Kumite na  Kata) bakoze ibizamini bibazamura ku rwego rw’Afurika.

Umutoza Mukuru w’ikipe y’u Rwanda,   Nkuranyabahizi Noël  wajyanye n’aba bakinnyi yatangaje ko bitwaye neza  nubwo bari bamaze igihe batitabira amarushanwa mpuzamahanga. Yakomeje avuga ko kugira ngo bitabire iyi mikino bafashijwe na Komite Olempike y’u Rwanda  binyuze muri gahunda yo gutegura abakinnyi bazitabira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.

Uyu mutoza asaba inzego zibishinzwe gukomeza kubafasha aba bakinnyi bakitabira  shampiyona y’Afurika, shampiyona y’Isi ndetse n’andi marushanwa yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo bakomeze babategure ku buryo muri 2028 bakwitabira imikino Olempike.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42