Basketball: Gasana Kenneth yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Basketball: Gasana Kenneth yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Gasana Wilson Kenneth  wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda  mu mukino wa Basketball kuva muri  2019 yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umuhango wo kwakira indahiro ye wabereye mu Karere ka Gasabo ukaba wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline.

Gasana Kenneth yavukiye  i San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “USA”   mu 1984. Yatangiye gukina Basketball  nk’uwabigize umwuga muri 2007 aho yagiye anyura mu makipe atandukanye arimo Boise State, Chabab Rif Al-Hoceima (Moroc), Gezira (Misiri), Texas Fuel (USA), Ittihad Tanger (Maroc), REG BBC, Patriots (Rwanda),New Star (Burundi) na Bahrain Club (Bahrain).

Kuva muri 2009 yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kugeza ubu aho amaze gukina amarushanwa atandukanye arimo imikino y’Afurika “AfroBasket” inshuro 5 (2009, 2011,2013, 2017 na 2021).

Yakiniye u Rwanda kandi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2019 ndetse n’iyo gushaka itike ya 2023 igikomeje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42