Miss Elsa yitabye urukiko, aburanishwa mu muhezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Miss Iradukunda Elsa yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, aho yatangiye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo kubangamira iperereza no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha ry’uru rubanza rufitanye isano n’idosiye ya Prince Kid wayoboraga Ikigo Rwanda Inspiration Back Up, ribera mu muhezo.
