Samuel Gueulette yatowe nk’umukinnyi mwiza wa Mutarama muri RAAL La Louvière

Samuel Gueulette yatowe nk’umukinnyi mwiza wa Mutarama muri RAAL La Louvière

Samuel Gueulette ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatowe nk’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2025 muri RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025, ni bwo ikipe ye ya RAAL La Louvière yatangaje ko Samuel Gueulette ari we mukinnyi mwiza wa Mutarama ahize bagize be barimo Mohamed Guindo, Fadel Goditaka na Djibril Lamego.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yerekeje muri RAAL La Louvière yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi mu 2021, avuye muri KSV Roeselare yo muri iki gihugu.

Gueulette yakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje 20 na 23 ndetse no mu ikipe nkuru.

Kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona, RAAL La Louvière iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36, irushwa icyenda na S.V. Zulte Waregem ya mbere.

Samuel Gueulette yatowe nk’umukinnyi mwiza wa Mutarama 2025 muri RAAL La Louvière
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49