CECAFA Kagame Cup 2025 yashyizwe muri Kanama

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yashyize Irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, CECAFA Kagame Cup, tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 14 Nzeri 2025.

Uyu ni umwe mu nyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.

Iyi nama yemeje ko CECAFA Kagame Cup ya 2025 iteganyijwe tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 14 Nzeri 2025

Andi marushanwa yemejwe n’irya ruhago ikinirwa ku mucanga (Beach Soccer) izaba ku nshuro ya mbere tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 7 Kamena 2025 muri Kenya.

Ni mu gihe, CECAFA y’ibihugu (Senior Challenge Cup) mu bagabo n’abagore amatariki yazo ataremezwa azatangazwa mu minsi iri mbere.

CECAFA Kagame Cup ya 2024 yegukanywe na Red Arrows yo muri Zambia yari umutumirwa itsinze APR FC yo mu Rwanda kuri penaliti 10 ku icyenda nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino.

APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri CECAFA Kagame 2024
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE