Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yamenye uko uzahura

Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 yamaze kumenya uko azahura hagati yayo, aho APR FC ifite ibikombe byinshi byaryo yatomboye Musanze FC mu gihe Rayon Sports izahura na Rutsiro FC.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, ni bwo habaye tombola ku makipe umunani yarenze ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi umunani atararikinnye.
Amakipe umunani atarigeze akina ijonjora ribanza ni yo yatombowe n’amakipe yandi yarikinnye ariko akarirenga.
APR FC yatombowe na Musanze FC, Rayon Sports yatombowe na Rutsiro FC mu gihe Police FC yegukanye igikombe giheruka izakina na Nyanza FC.
Imikino ibanza iteganyijwe tariki 11-12 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki 18-19 Gashyantare 2025.
Uko amakipe azahura muri 1/8
Amagaju azahura na Bugesera FC
AS Kigali izakina na Vision FC
AS Muhanga izakina na Gasogi United
City Boys izahura na Gorilla FC
Intare FC izakina na Mukura VS &L
Musanze FC izakina na APR FC
Nyanza FC izahura na Police FC
Rutsiro FC izakina na Rayon Sports



Dembaba says:
Mutarama 24, 2025 at 1:31 pmRayon Sports Nkurikije Uko Duhagaze Ntawe Uzatwitambika Kuko Uwotuzahuranawe Wese Tuzashwanyaguza Nta Mpuhwe Kuko Noneho Ntabwo Dufite Umwanya Wogupfusha Ubusa Kuko Urabonako Mpise Mpanga 11 Bazabanzamo
1 . KADIME NDIYAYE
2 . SERUMOGO ALI OMARI
3 . BUGINGO HAKIMU
4 . YUSU DIYANYE
5 . OMARI NYENGE
6 . KANAMUGIRE ROJE
7. RISHARI NDAYISHIMIYE
8 . KEVIN MUHIRE
9 . ADAMA BAGAYOGO
10 . ZIZA BASANE KURANYI
11 . FALL NGAGNGE
Ubundi Umuriro Ukaka .