Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Israel Mbonyi

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Israel Mbonyi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo Icyambu Live Concert III cya Israel Mbonyi, avuga ko ari umuhanzi bahawe n’Imana. 

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ubwo yagaragazaga uko yabonye icyo gitaramo yitabiriye ku mugoroba wa tariki 25 Ukuboza 2024.

Ni ubutumwa bwagiraga buti: “Ni umukozi w’Imana, umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro, umuhanzi twahaweho Imana, umutaramyi utananirwa ni ubuhamya bugenda.”

Nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye kuri uyu muhanzi,  Israel Mbonyi na we ntiyazuyaje amugaragariza ko kuba yaramushyigikiye byamunyuze.

Yagize ati: “Mwakoze cyanye nyakubahwa, bivuze kinini kuba twari kumwe mu Cyambu Live concert III.”

Icyambu Live Concert ni igitaramo ngarukamwaka cya Noheli kimaze kumenyerwa kuko uyu mwaka cyabaga ku nshuro yacyo ya gatatu.

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo cyari gifite umwihariko w’uko cyamurikiwemo Alubumu ye ya kane yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49