Volleyball: Uganda yahawe kwakira imikino y’Akarere ka gatanu 

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Uganda yahawe kwakira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore “CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2025”.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2025 i Kampala muri Uganda.

Iri rushwana rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, Uganda, Kenya, no mu Burundi.

Mu 2023, ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ryitabiriwe n’amakipe 16, aho ryegukanywe na Police VC mu bagabo na Pipeline WVC yo muri Kenya.

Muri uyu mwaka, Uganda izaryakira izatanga amakipe umunani arimo ane y’abagabo ari yo Sport-S, Nemostars, KAVC na UCU n’andi y’abagore nka Nkumba, Sport-S, Ndejje na KCCA.

Police VC yo mu Rwanda yegukanye irushanwa riheruka mu 2023 mu bagabo
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE