Musanze: Ba Mudugudu barasaba telefone ziborohereza mu kazi

Bamwe muri ba Mudugudu bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagorwa no kutubahiriza inshingano zabo bitewe nuko nta telefone zigezweho bafite bigatuma badatangira raporo ku gihe, bityo bagasaba inzego bireba ko zakwita kuri iki kibazo bakarushaho kunoza akazi.
Abo ba Mudugudu bavuga ko basabwa gukora raporo mu buryo bwihuse cyane nk’iyo hari uhungabanyije umutekano cyangwa se haramutse habaye nk’impanuka bibasaba gutanga n’amafoto, bamwe rero kubera ko bafite za gatoroshi ngo bituma bibagora ku buryo bakoresha impapuro na zo zikagera ku kagari zitinze kuko ngo hari aho bisaba gutega.
Nsanzubuhoro Aimable wo mu Murenge wa Nyange Akagari ka Nyonirima yagize ati: “ Nta telefone zijyanye n’igihe tugira ngo tujye dutangiraho amakuru y’ubuzima bw’Umudugudu, icyo gihe binsaba gukora raporo yanditse nkayiha umuturage akayijyana ku kagai cyangwa se, ngatega moto rimwe na rimwe nkaba nta n’amafaranga y’itike mfite bituma banyita Mudugudu nta mwete.”
Akomeza agira ati: “Tekereza ko bashobora gutema nk’inka y’umuturage , ibi binsaba ko nibura ntanga raporo irimo n’ifoto, icyo gihe niruka niyambaza umuturage , ibi bintu nabyo bigaragara nabi kuko niba umuturage agutiza amayinite no kumucyaha igihe ari mu makosa na we uzagira ipfunwe, twifuza ko batubonera telefone zijyanye n’igihe, yenda tukazakomeza kwitanga tukazishyura baramutse baduhuje n’ikigo cy’imari.”
Kanakuze Ignacienne wo mu Murenge wa Gataraga we avuga ko kuba nta telefone z’ikoranabuhanga bituma batajyana n’igihe.
Yagize ati: “Kuba nta smartphone bituma natwe dusigara mu cyeragati, kuko nk’ubu ntabwo nakoresha ‘watsapu’ ngo nganire n’inshuti ndetse n’abo duhuje umurimo nka ba Mudugudu bagenzi banjye, Mudugudu ni we ukibungana impapuro za raporo nyamara ziriya fone bambwiye ko zibika byinshi, twifuza izo telefone kugira ngo dukomeze gusangira amakuru n’inzego zose , kuko hari ubwo ubutumire bunyura ku mbuga nkoranyambaga hakaba ubwo tuzisibyemo.”
Akomeza avuga ko kuba Akarere ka Musanze kari ku rwego rw’imijyi yunganira uwa Kigali, bikwiye ko na ba Mudugudu baho basobanuka.
Yagize ati: “Akarere ka Musanze buriya kagira abantu benshi bakagana, Mukerarugendo araza mukavugana akagusaba inomero ya telefone iri kuri ‘watsapu’ ukabura icyo umubwira, kandi burya aje nkamwiherereza amafoto na we akayakundisha abandi bahita bumva ko mu Rwanda ari heza bityo nkatwe ba Mudugudu bo hafi y’ibirunga tukaba tugize uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo bakizi kuko kugeza ubu ngo bafite uburyo bwo guhamagara no kwitaba kuri telefone biguriye, ariko ngo harimo gushakishwa uburyo bazabona izigezwehobkandi ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bizagerwaho.
Yagize ati: ”Abakuru b’Imidugudu ubu bahabwa amafaranga yo guhamagara batishyuye, ni byo hari abafite uduterefone dutoya, ariko hari uburyo bwa Connect Rwanda Leta yashyizemo nkunganire umuturage akayigura ku bihumbi 20, nayo tubakangurira kuyigana, ariko nanone aho bizakunda ubushobozi bubonetse bakagenda bazihabwa kugira ngo serivisi batanga zikomeze kunozwa. Ni ikibazo natwe tubona ko bituma koko serivisi basabwa gutanga zitagenda neza”.
Mu Karere ka Musanze habarurwa Imirenge 15, Utugari 68, n’Imidugudu 432, ariko kugeza ubu hamwe muri iyi Midugudu ntibagira telefone zijyanye n’igihe, bigatuma batuzuza neza inshingano zabo mu kazi.