Police HC itsinze SOS y’i Burundi ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza

Police HC itsinze SOS y’i Burundi ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) ikatishije itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya ECAHF Senior Club Championship  nyuma yo gutsinda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, SOS yo mu Burundi ibitego 42 kuri 32. 

Ni irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yitwaye neza iwayo, ririmo kubera mu Rwanda kuri Petit Stade Amahoro i Remera ku nshuro yaryo ya 42.

Umukino watangiye ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba, utangira ikipe ya Police HC irusha cyane iya SOS kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 24 kuri 16 bya SOS. 

Akenshi muri uyu mukino wa Handball ni ibintu biba bigoye cyane kugira ngo ikipe irangije igice cya mbere irushwa n’iyo zihanganye ibitego bingana kuriya ibashe kubyishyura ndetse inatsinde mu minota 60 gusa y’umukino.

Ni nako byagenze kuko umukino wose warangiye Police HC yongereye ikinyuranyo cy’ibitego ugereranyije n’uko igice cya mbere cyarangiye biva ku munani bigera ku 10 ku mukino wose kuko warangiye itsinze ibitego 42 kuri 32 bya SOS.

Mu yindi mikino y’amajonjora Police HC yatsinze ikipe ya Juba City yo muri Sudani y’Epfo ; ibitego 63 kuri 11, naho ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukoboza itsinda  UB Sports nayo yo mu Rwanda ibitego 43 kuri 27.

Umutoza wa Police HC, CIP(Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara abasaba gukomerezaho kugeza ku mukino wa nyuma ndetse bakegukana igikombe.

Yagize ati : « Abakinnyi ntabwo bantengushye haba mu mikino yose tumaze gukina harimo n’uyu batsinzemo SOS yo mu Burundi. Tugiye muri ¼ cy’irangiza urugamba ruracyakomeza kandi gahunda ni ugukomeza kwitwara neza kandi ndabyizeye tukazegukana igikombe. »

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, nibwo Police HC igaruka mu kibuga ije gukina umukino wa ¼ cy’irangiza na Gicumbi HT nayo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49