Amakuru mashya
Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF

Liverpool yageze muri 1/8: Uko imikino ya UEFA Champions yagenze

Liverpool yageze muri 1/8: Uko imikino ya UEFA Champions yagenze

Liverpool yatsinze Girona igitego 1-0 naho Real Madrid yongera kubona intsinzi nyuma gutsinda Atalanta ibitego 3-2. 

Iyi mikino y’umunsi wa Gatandatu yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024. 

Real Madrid yo muri Espagne yakiriwe na Atalanta ndetse inatangira neza umukino kuko ku munota wa 12 yari yamaze kubona igitego cyinjijwe na Kylian Mbappé, ariko wongeye kugira imvune itatumye asoza igice cya mbere.

Nyuma yo gusatira cyane no kubyaza umusaruro abafana bari ku kibuga cyayo, Atalanta yabonye penaliti mu mpera z’igice cya mbere yinjizwa neza na Charles De Ketelaere.

Aya makipe yombi yagiye mu karuhuko anganya igitego 1-1, ariko mu gice cya kabiri, Vinícius Junior na Jude Bellingham bongera kwerekana umwihariko wabo batsinda ibindi bitego ku munota wa 56 n’uwa 59.

Ibi ntibyabujije Atalanta gukomeza gusatira kuko Ademola Lookman yashyizemo ikindi ku munota wa 65, umukino ukarangira ari ibitego 3-2.

Uyu mukino wasize Mbappé abaye umukinnyi wa kabiri ukiri muto wujuje ibitego 50 muri UEFA Champions League ku myaka 25, agakurikira Lionel Messi wabikoze afite 24 mu 2012.

İndi mikino yabaye, Liverpool yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda Girona igitego 1-0 cya Mohamed Salah wujuje igitego cye cya 50 muri iri rushanwa.

Bayern Munich yanyagiyemo Shakhtar Donetsk ibitego 5-1. Ibitego by’iyi kipe yo mu Budage byinjijwe na Konrad Laimer, Thomas Müller, Michael Olise winjije bibiri na Musiala Jamal.

Paris Saint Germain yatsınze RB Salzburg ibitego 3-0, Bayer Leverkusen yatsinze Inter Milan igitego 1-0, Brest yatsinze PSV igitego 1-0, Club Brugge KV yatsinze Sporting CP ibitego 2-1, RB Leipzig yatsinzwe Aston Villa ibitego 3-2 naho GNK Dinamo Zagreb yanganyije 0-0 na Celtic.

Mohamed Salah yujuje ibitego 50 muri UEFA Champions League
Real Madrid yongeye kubona itsinzi muri UEFA Champions League
Kylian Mbappé yabaye umukinnyi ukuri muto utsinze ibitego 50 nyuma ya Lionel Messi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 18
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 23
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 23
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 24
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1