Namibie: Netumbo Nandi-Ndaitwah yabaye Perezida wa mbere w’umugore

Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorewe kuba Perezida wa Namibia, yandika amateka yo kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora icyo gihugu.
Netumbo Nandi-Ndaitwah, wavutse ku ya 29 Ukwakira 1952, akaba afite imyaka 72, ni we Perezida watowe muri Namibiya nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida ku ya 3 Ukuboza 2024.
Komisiyo y’amatora ivuga ko Netumbo Nandi-Ndaitwah yatorewe kuba Perezida wa Namibia, akaba abarizwa mu Ishyaka SWAPO (South West Africa People’s Organization) yegukanye intsinzi ku majwi 57,31%.
Ni perezida wa gatanu wa Namibiya akaba n’umugore wa mbere muri icyo gihugu ugiye kuri uwo mwanya. Yari asanzwe ari Visi-Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi.
Utavuga rumwe n’ubutegetsi, Panduleni Itula, yaje inyuma cyane n’amajwi 25.5% gusa, muri ayo matora yitabiriwe n’abantu benshi ku kigero cya 76%.
