Abahanga mu bijyanye n’isuku n’isukura bavuga ko isuku nke igira uruhare mu kuba abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi bityo bakaba bashobora no guhura n’ikibazo cy’igwingira. Hasobanurwa ko isuku nke itera indwara zirimo inzoka.
Kimwe mu byafashije abatuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kurwanya igwingira harimo no kuba barahereye ku kwita ku isuku y’aho biherera.
Mukankusi Marie Josiane utuye mu Kagari ka Shyogo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yishimira ko atakijya gutira ubwiherero kuko ngo yabwubakiwe.
Yagize ati: “Najyaga mu bwiherero bw’abandi, imvura yagwa nkirukanka. Naba nshaka kwiherera bikangora nkajya mu baturanyi ariko ndashima Leta y’ubumwe na Perezida Kagame Paul kuko nabonye ubwiherero bwiza”.
Ashima igihugu ko cyamwitayeho kikamuha ubwiherero n’isakaro ry’icumbi rye.
Ahamya ko mbere yari abayeho nabi atagira aho yiherera ariko ubu ngo nta kibazo cy’ubwiherero umuryango we ufite.
Mu gihe yabona indobo yajya ashyiramo amazi, ngo byamufasha kurushaho mu kugirira isuku ubwiherero.
Rwagafirita Jean Bosco, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Gatoki avuga ko nubwo isuku iba igoye kuyigeraho 100% ariko ngo baragerageza bagafasha abaturage kubaka ubwiherero.
Avuga ko nta rugo na rumwe rudafite ubwiherero mu Mudugudu batuyemo.
Ati: “Buri rugo nibura rufite ubwiherero busakaye, bukinze n’aho budakinze harasakaye”.
Ashimangira ko isuku ari nziza kuko ngo ituma indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanyuka.
Uwimana umukecuru w’imyaka 72 avuga ko kugira ubwiherero bwiza ari byiza kuko ngo iyo abugiyemo yumva ameze neza kuko aba yumva ntacyo yikanga.

Avuga ko atarubakirwa ubwiherero yajyaga kwiherera ahantu baciye ibyobo (ibyeseko) ndetse n’abana be bakajya ku gasozi.
Ati: “Nkanjye kera twihereraga mu bintu by’ibyeseko (ibyobo bigufi) ariko ubungubu icyo byagabanyijeho mu kuba mfite ubwiherero, ni uko ubujyamo ugakora ibyo ukora ntawe ukureba”.
Yongeraho ko ntawe ukimutunga agatoki ku kuba yiherera ku gasozi.
Avuga ko iyo imvura iguye amazi agatembana wa mwanda, aramanuka akajya mu ngo bityo ngo ugasanga abana barwaye impiswi bikabagiraho ingaruka, bakaba bajya mu mirire mibi.
Mukankusi Irene na we waganiriye n’Imvaho Nshya yavuze ko impamvu bagira ubwiherero bwiza biri mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
Akomeza agira ati: “Iyo udafite ubwiherero biba ari ikibazo kuko ugenda ufite ubwoba uvuga uti ndagwamo cyangwa kirangwira. Ubwo rero mu bukene umuntu afite arwana no kugira ngo agire ubwiherero bwiza”.
Na we ahamya ko mu Mudugudu atuyemo buri rugo rufite ubwiherero.
Ngarambe Alphonse umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, avuga ko umuturage batamwubakira ubwiherero ngo barekere aho.
Umuturage yubakirwa ubushobozi kugira ngo ashobore gushyirwa mu zindi gahunda zimuteza imbere.
Abaturage bashyirwa mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bagahabwa n’ubundi bufasha kandi bakanigishwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugaragaza ko kugeza umwaka ushize Akarere ka Kayonza kari gafite abantu 105 batari bafite ubwiherero kugeza mu kwezi kwa Gicurasi, agahamya ko bwose bumaze gukorwa.
Akomeza agira ati: “Hari ubundi twabaruye bugera kuri 85 bitewe n’ibiza byabayeho imvura iba nyinshi burasenyuka, ubwo nabwo buri muri gahunda ko muri uku kwezi imvura igabanyutse bwakubakwa kugira ngo umuturage abe afite ubwiherero bwiza”.
Akomeza avuga ko umuturage udafite isuku, ari yo ntandaro ikomeye yo kuba umwana yagira imirire mibi ndetse n’igwingira.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Iburasirazuba ruherutse gutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’ubwiherero.
Rwagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 ruzubaka ubwiherero ku miryango itishoboye itabufite 1,979, rugasana ubwiherero butujuje ibisabwa 9,862.

