21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya 942,324 guhera mu 2017

16 Gicurasi 2022 - 08:06
Mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya 942,324 guhera mu 2017
Share on FacebookShare on Twitter

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) yatangiye mu mwaka wa 2017, Leta y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo 1,071,425 bitarenze mu 2021, ikagera kuri miliyoni n’igice mu 2024.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, itangaza ko iyo ntego imaze kugerwaho ku kigero cya 88% mu gihe hakibura imyaka ibiri kuko mu myaka itanu ishize hamaze guhangwa imirimo mishya 942,324.

Iyo mibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu,  ishimangira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guharanira kubaka ahazaza h’umurimo hatekanye ku rubyiruko rugize umugabane munini w’abaturage.

Bivuze ko mu myaka ibiri isigaye byitezwe ko hagomba guhangwa imirimo

129,101 kugira ngo intego ya NST1 nk’uko byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022.

Muri iyo nama byagaragajwe ko mu mwaka wa 2017 hahanzwe imirimo 155,994, mu 2018 imirimo yahanzwe yageze ku 362,183, mu 2019 igera ku 585,964, na ho mu 2020 hari hamaze guhangwa 778,135 mu gihe mu 2021 hari hahanzwe imirimo 942,324.

Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo mu Mujyi wa Kigali

Iyi nama yahurije hamwe Inzego z’ibanze, abikorera, abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza, urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagamije kwigira hamwe ahazaza h’umurimo n’icyakorwa mu kongera imirimo mishya ihangwa.

Harareberwa hamwe kandi uko urubyiruko rusoza amasomo rwahabwa ubushobozi, ubumenyi n’imikorere ijyanye n’ibihe Isi igezemo ndetse ibikorwa byabo bikajyanishwa n’umuvuduko w’iterambere rya tekinoloji, ikoranabuhanga na inovasiyo byifuzwa ku rwego mpuzamamahanga.

Iyi nama irimo kubera no kuri buri Ntara, yitabiriwe n’abayobozi b’Inzego z’ibanze, abikorera, abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza, urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurebera hamwe  uruhare rw’abafatanyabikorwa, amashuri, abikorera, abakoresha, ababyeyi, abanyeshuri n’abandi mu guteza imbere uburezi buhujwe n’isoko ry’umurimo, uburezi buteza imbere ubucuruzi no guhanga ibishya.

Ni inama yitezweho gusuzumira hamwe no gufata ingamba zikwiye kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, bagire ubushobozi, ubumenyi n’imikorere ijyanye n’ibihe Isi igezemo ndetse ibikorwa byabo bijyanishwe n’umuvuduko iterambere rya tekinoloji, ikoranabuhanga na inovasiyo byifuzwa ku rwego mpuzamamahanga.

Iyi nama ifite umwihariko kuko yabereye mu masaha amwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kurebera hamwe ingamba zarushaho kwihutisha ihangwa ry’umurimo no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Insanganyamatsiko iragira iti “Ahazaza h’umurimo, intego dusangiye”.

Muri iyi nama hashimwe abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo mishya no gufasha urubyiruko kwigobotora ubushomeri buri mu bituma rwishora mu biyobyabwenge, gutwara indwa zitateguwe, kugira ibibazo byo mu mutwe, kugwa mu byaha birimo ubujura, icuruzwa ry’abantu, ibikorerwa ku ikoranabuhanga n’ibindi.  

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Comments 1

  1. Hakizimana Eric says:
    1 week ago

    Mwiriwe neza,ndashimira Guverinema kuruhare igira mumirimo mishya ihangwa cyane cyane iy’urubyiruko,gusa mbambona imwe mumishinga ishamikiye kubwirozi nk’amatungo magufi cyane cyane (inkoko,ingurube)hatagize igikorwa ishobora kuzaburirwa irengero ,bitewe Nuko ibiryo byayo byongera ibiciro umunsi kuwundi kdi ugasanga umusaruro uyakomokaho wo ibiciro biramanuka cyane,nubwo ibi biri rusange mugihugu Hari abari gushegeshwa cyane(urubyiruko)bitewe Nuko bo baba batarubaka ubushobozi buhamye mumishinga yabo,aha ndatanga Inama ko Guverinoma ikwiye gushyira imbaraga mugufasha urubyiruko ruri muri ubwobworozi hagamijwe kurinda ko iyomishinga yazima.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.