Abagore bahinga ikawa bagera kuri 946 bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, bibumbiye muri Koperative Mayogi Coffee yohereza ikawa ku isoko mpuzamahanga barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kuvugurura ubu buhinzi babifashijwemo n’amahugurwa bahawe.
Umwe muri bo witwa Umutesi ati: “Ikawa yaradusirimuye, turashimira Perezida wa Repubulika wateje imbere umugore, ndetse bakaba badushakira iyi mishinga n’ubwo itegamiye kuri Leta ariko ni yo iba yayizanye”.
Babitangaje ubwo basozaga amahugurwa bateguriwe n’umushinga Sustainable Growers uteza imbere umugore binyuze mu buhinzi bw’ikawa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB). Bakaba barahuguwe mu gihe cy’umwaka.
Aba bagore bahinga ikawa kuri hegitari zigera kuri 200, bavuga ko baterwa ishema no kuba yoherezwa ku masoko mpuzamahanga, kandi ko yabahinduriye ubuzima.
Undi muhinzi witwa Uwamahoro Florence yavuze ko mbere bari bafite imyumvire y’uko ikawa ihingwa n’abagabo ntibumve ko ari igihingwa n’umugore yagiramo uruhare.
Ati: “Tugeze muri koperative twabonye amahugurwa ku nkunga ya Sustainable Growers, tumenya gukorera ikawa neza, tumenya kuyitunganyiriza iwacu mu rugo”.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’uruganda rutunganya ibitumbwe by’ikawa rwa Mayogi ruri mu Murenge wa Muko hatanzwe ibihembo ku bagore babaye indashyikirwa mu mahugurwa birimo inka 1, za telefone n’ibindi.
Aba bagore bahuguwe banahawe n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umushinga Sustainable Growers Rwanda Christine Condo Umuhoza yavuze ko ku bufatanye bwa NAEB bahuguye bariya bagore ku bijyanye no guhinga no gukorera ikawa kinyamwuga, imicungire n’imiyoborere myiza ya Koperative n’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bishingiye ku buhinzi bw’iki gihingwa.
Yakomeje avuga ko bahisemo guhugura abagore bitabiriye guhinga ikawa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere umugore.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Ni ugushyigikira gahunda ya Leta yo kugira ngo umugore na we ajye ku isonga, umugore afashe umugabo kugira ngo batunganye ikawa”.
Avuga ko mu bihe byashize abagore bari bafite ubumenyi ku mirima y’ikawa ariko badafite ubwo gukomeza kuyitaho n’uruhererekane rwo kuyitunganya kugeza inyowe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses yasabye abagore n’Abanyamuko muri rusange, kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe abafasha guhindura ubuzima bwabo mu iterambere n’imibereho myiza byabo n’igihugu muri rusange.
Yabasabye gukoresha neza ibikoresho bahawe bagahinga ikawa nziza igakomeza kwemerwa ku rwego rw’Isi kandi na bo ikabateza imbere.



