Uganda: Umugore wa Besigye yasabye ko umugabo we washimuswe arekurwa

Uganda: Umugore wa Besigye yasabye ko umugabo we washimuswe arekurwa

Umugore wa Dr Kizza Besigye, Winnie Byanyima yasabye Guverinoma ya Uganda kurekura byihuse umugabo we washimuswe ku wa Gatandatu ushize, ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo.

Kuri uyu wa Gatatu Byanyima   yashinje Leta gushimuta umugabo we ndetse anasaba ko arekurwa aho yaba afungiye hose.

Yagize ati: “Yashimuswe ku wa Gatandatu ushize ubwo yari i Nairobi mu kumurika igitabo cya Hon Martha Karua. Ndasaba Guverinoma ya Uganda kurekura umugabo wanjye Dr Kizza Besigye aho afungiye aka kanya.”

Uyu munyapolitiki na Perezida Museveni bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi kugeza ubwo mu 2021 yavuye mu ihatana, aharira Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Dr Besigye anenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, kuburirwa irengero kwe byazamuye urunturuntu mu batavuga rumwe n’ubutegetsi na bo mu ishyaka riharanira demokarasi FDC, ‘Forum for Democratic Change’, bakomeje kugaragaza impungenge.

Abakurikiranira hafi Besigye batangaje ko bamuciye iryera bwa nyuma ku wa Gatandatu i Nairobi nyuma ngo aza kongera kugaragara ari kumwe n’abantu batazwi.

Abamushyigikiye bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yagaruka amahoro ndetse Ingrid Turinawe, wahoze ari umuyobozi muri FDC yagaragaje ko Museveni na Ruto bakwiye kugira icyo bakora nubwo abayobozi ku mpande zombi bataragira icyo batangaza.

Ntibiramenyekana niba Besigye ateganya kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49