Basketball: Al Ahly yatsinze REG WBBC yegukana igikombe cya Zone V

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Al Ahly WBBC yo mu Misiri yegukanye igikombe cya zone V itsinze REG WBBC yo mu Rwanda amanota 93-68.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, kuri Amaan Indoor Stadium muri Zanzibar.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane abarimo Nadine Mohamed na Destiney Philoxy batsindira amakipe yombi amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye, Al Ahly iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 21 ya REG WBBC.

Agace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana ariko Al Ahly ikagaragaza ak’inda ya bukuru ibifashijwemo na Nadine Mohamed na Ndioma Kane.

Ku rundi ruhande, Philoxy na Victoria Reynolds bafashaga Ikipe ya REG kugabanya ikinyuranyo maze aka gace amakipe yombi agatsindamo amanota 17.

Igice cya mbere cyarangiye Al Ahly ikomeje kuyobora umukino n’amanota 39 kuri 38 ya REG WBBC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Philoxy akomeza kuyifasha gutsinda. Mu minota itanu ya mbere y’aka gace yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ane.

Ikipe yo mu Misiri yongeye gutsinda mu minota ya nyuma, cyane lancer franc babonaga mu gihe indi yazihushaga. Aka gace karangiye Al Ahly ikomeje kuyora umukino n’amanota 64 kuri 60 ya REG WBBC.

Al Ahly yagiye mu gace ka nyuma yagarukanye imbaraga, itangira gutsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Nadine na Raneem Elgedawy.

Aka gace REG yagakinnye nabi cyane kuko yagatsinzemo amanota umunani gusa kuri 29.

Umukino warangiye, Al Ahly yatsinze REG WBBC amanota 93-68 yegukana Zone V Umukino warangiye, Al Ahly yatsinze REG WBBC amanota 93-68 yegukana Zone V idatsinzwe. Amakipe yombi ni yo azahagararira aka karere mu mikino ya Africa Women Basketball League izabera muri Sénégal mu Ukuboza.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu APR WBBC yatsinze Kenya Ports Authority amanota 85-51.

Italee Lucas wa APR WBBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu gutsinda amanota atatu.

Amakipe yombi ni yo azahagararira aka karere mu mikino ya Africa Women Basketball League izabera kuri Sénégal mu Ukuboza.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE