Ukraine igiye kwinjiza mu gisirikare ingabo 160 000

Ukraine igiye kwinjiza mu gisirikare ingabo 160 000

Ukraine yatangaje ko igiye kwinjiza mu gisirikare izindi ngabo 160 000, mu gihe cy’amezi atatu ari imbere, zizabafasha gukomeza guhangana mu ntambara n’u Burusiya.

Ejo hashize ku ya 29 Ukwakira ni bwo Depite, Alexey Goncharenko, yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, iyinjizwa ry’aba basirikare ndetse agaragaza ko abagera kuri miliyoni irenga ari bo binjiye mu gisirikare kuva intambara yatangira mu 2022.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko nubwo izo ngabo zizatangira mu mezi atatu ari imbere ariko imibare y’abinjira mu ngabo yagiye yiyongera kubera intambara.

Nubwo kugeza ubu nta mibare yizewe y’abapfuye irashyirwa hanze ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka habarurwaga ingabo 31 000 bivugwa ko zishwe  n’u Burusiya.

Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya iheruka kugaragaza ko umubare w’abantu bapfuye muri  Ukraine urenga kimwe cya kabiri cya  miliyoni.

Intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka ibiri irenga aho   Perezida Putin ashinja Zelensky kwigarurirwa n’abahezanguni b’abanzi kuva uwahoze ari Perezida ushyigikiwe n’u Burusiya, Viktor Yanukovych, yavanwa ku butegetsi mu 2014 kubera  y’imyigaragambyo  yamaze igihe  yamagana ubutegetsi bwe.

Ibi byarakaje u Burusiya buhita bugaba igitero bufata agace ka Crimea ndetse bushoza intambara yaguyemo abarenga 10 000.

Mu mwaka wa 2021 Perezida Putin ni bwo yatangiye kohereza ingabo ku mipaka ibahuza na Ukraine aho icyo gihe yahakanaga ko adashaka gushoza intambara ahubwo arimo kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

Bidatinze muri Gashyantare 2022 Putin yahise ashoza intambara yeruye ndetse no mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ko adashyigikiye ko Ukraine yinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wo gutabarana wa NATO.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49