Austria: Abantu babiri barimo n’umuyobozi w’akarere barashwe

Polisi yo mu majyaruguru ya Austria yatangaje ko abantu bitwaje imbunda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere barashe babiri barimo n’umwe mu bayobozi bo mu mujyi w’Amajyaruguru y’iki gihugu nkuko babitangarije Ikinyamakuru CNN.
Franz Hofer yari Umuyobozi w’akarere ka Kirchberg ob der Donau, yishwe ubwo yari i Altenfelden, hafi y’umupaka w’u Budage.
Umuvugizi wa polisi, Ulrike Handelbauer, yatangarije CNN ko hari n’undi mugabo wa kabiri waje kuraswa nyuma y’urupfu rw’uwa mbere.
Handelbauer yagize ati: “Nyirabayazana turimo dushakisha ashobora kuba yari yitwaje imbunda.”
Austria ni igihugu kiri ku mugabane w’u Burayi, kigizwe n’ihuriro rya Leta icyenda zirimo; Burgenland, Carinthia, Lower Austria, Upper Austria, Salzburg, Styria, Tyrol, Vorarlberg Vienna.
Kiyoborwa na Perezida Alexander Van der Bellen, Umurwa mukuru wacyo ukaba ari Vienna, gituwe n’abaturage barenga miliyoni kikaba gifite ubuso bwa 414,6 km².