Andrés Iniesta agiye guhagarika gukina ruhago

Andrés Iniesta agiye guhagarika gukina ruhago

Umunya Espgane Andrés Iniesta wakiniye FC Barcelona yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 40 ariko avuga ko azabishyira ku mugaragaro mu cyumweru gitaha.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, agaragaza amashusho akurikirwa n’amagambo agira ati: “Vuba aha tariki ya 8 Ukwakira 2024”.

Iniesta amaze amezi abiri nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Emirates Cultural and Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Andrés Iniesta yatangiye gukina umupira w’amaguru ahereye mu ikipe y’abato ya FC Barcelone mu 2000, ayimaramo imyaka ibiri mbere y’uko atangira kugaragara mu nkuru mu 2002 ari na bwo yatangiye kumenyekana.

Muri FC Barcelone yavuyemo mu 2018, avamo ayitsindiye ibitego 35 mu mikino 442. Ni umukinnyi wari uzwiho gutanga imipira ivamo ibitego kuri bagenzi be ndetse no kuyobora amakipe yakiniye mu kibuga hagati.

Ari kumwe na FC Barcelone yatwaye ibikombe birimo ibya Shampiyona ya Espagne icyenda, ibya Copa del Rey bitandatu, ibya Supercopa de España bitanu, ibya UEFA Champions League bine, ibya UEFA Super Cup bibiri, iby’Igikombe cy’Isi cy’amakipe bitatu.

Aha yahavuye ajya muri Vissel Kobe yo mu Buyapani ayitwaramo shampiyona ya 2023, Emperor’s Cup mu 2019 ndetse na Japanese Super Cup mu 2020 mbere yo kujya muri Emirates Club.

Mu ikipe y’igihugu Iniesta yatsinze igitego cyafashije Espagne kwegukana igikombe cya 2010 itsinze u Buholandi muri Afurika y’Epfo, yegukanye kandi igikombe cy’u Burayi inshuro ebyiri 2008 na 2012.

Iniesta yakinnye imikino 131 mu ikipe y’igihugu atsinda ibitego 13.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49