USA: Uwitwa Rwanda Hill arashakishwa akekwaho gutunga intwaro

USA: Uwitwa Rwanda Hill arashakishwa akekwaho gutunga intwaro

Polisi ikorera mu Mujyi wa Colombus muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), irashakisha umugore witwa Rwanda Hill w’imyaka 35 ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Karitsiye ya Fleming.

Polisi irasaba abaturage bo muri uwo mujyi wa Columbus kuyifasha gutanga amakuru igihe baba babonye uwo mugore watunguye benshi mu Rwanda kubera uburyo yitiranwa n’Igihugu cyabo.

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’icyo gihugu, uwo mugore arakekwaho kuba atunze imbunda bityo abantu bose bakwiye kumwitondera kuko ateje inkeke.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, ahagana saa cyenda n’iminota 13, ni bwo habayeho kurasa maze abapolisi bahita boherezwa aho bibereye.

Bakigera aho byabereye, babonye umugore w’imyaka 48 witwa Lacoya Whittlesey, ari hasi yapfuye afite n’igikomere cy’isasu.

Polisi ya Colombus ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Rwanda Hill ari we wahise akekwa ndetse yari yamaze gutoroka yagiye.

​

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  2. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  3. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  4. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39
  5. Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko  29 Nzeri 2026 Saa 12:21