Bamwe mu bayobozi b’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru bakuwe ku mirimo

Bamwe mu bayobozi b’Uturere n’Intara y’Amajyaruguru bakuwe ku mirimo

Nyuma y’isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame rernezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho;

None kuwa 08 Kanama 2023, abayobozi bakurikira bakuwe mu mirimo:

MU BIRO BY’INTARA Y’AMAJYARUGURU

MUSHAIJA Geoffrey, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara. (Hashyizweho NZABONIMPA Emmanuel nk’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara w’agateganyo).

AKARERE KA MUSANZE

RAMULI Janvier, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho BIZIMANA Hamiss nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

KAMANZI Axelle, wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;

TWAGIRIMANA Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi

BYIMANA Francois, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

AKARERE KA GAKENKE

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere; (Hashyizweho NIYONSENGA Francois nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo)

NSANZABANDI Rushemeza Charles, wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange;

KALISA Ngirumpatse Justin, wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi;

MUSEVENI Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

AKARERE KA BURERA

UWANYIRIGIRA Marie Chantal, wari Umuyobozi w’Akarere. (Hashyizweho NSHIMIYIMANA Jean Baptiste nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo).

Bikorewe i Kigali ku wa 08 Kanama 2023. Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulila Paul KAGAME

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe yashyizeho umukono mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  2. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  3. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48
  4. Nyagatare: Umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe watumye bahingira isoko 29 Nzeri 2026 Saa 12:39
  5. Nyagatare: Abacururiza ku gasozi mu Mudugudu w’Icyitegererezo barasaba kubakirwa isoko  29 Nzeri 2026 Saa 12:21