2753 barangije Kaminuza mu myuga basabwe guteza Igihugu imbere

2753 barangije Kaminuza mu myuga basabwe guteza Igihugu imbere
Abahize abandi bahawe ibihembo (sheke) (Foto RP)

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 2,753 barangije mu mashami atandukanye mu Mashuri Makuru y’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRCs) zose uko ari 8 ziri hirya no hino mu gihugu.

Abo banyeshuri basoje amasomo basabwe kwifashisha ubumenyi bakuye ku ntebe y’ishuri bagahindura imibereho y’Abaturarwanda, bagateza Igihugu imbere.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku italiki ya 12 Gicurasi 2022, ubwo (Rwanda Polytechnic RP) yashyikirije impamyabumenyi ku nshuro yayo ya gatanu abanyeshuri 2,753 harimo ab’igitsina gabo 2131 n’ab’igitsina gore 622 barangije amasomo mu mashami atandukanye, umuhango wabereye kuri Sitade ya IPRC Kigali.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, abanyeshuri barangije bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo mu mashami atandukanye harimo ubwubatsi, Amashanyarazi na Electronics Engineering, Kwakira abashyitsi, Amakuru n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Ubukanishi, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ubukerarugendo, gucunga umutungo w’amashyamba, kuhira imyaka n’amazi, …. mu mwaka w’amashuri 2020/2021 muri kaminuza umunani zigize RP.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ICT na TVET akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Irere Claudette yavuze ko abo banyeshuri barangije bitezweho byinshi birimo guteza imbere Igihugu, kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira imyuga n’ubumenyingiro.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nk’urwego rw’ingenzi rukomeye kandi harimo amahirwe menshi. Iterambere ry’Igihugu rizashingira ku bumenyi n’indangagaciro muvanye muri Rwanda Polytechnic”.

Ag. Umuyobozi wungirije wa RP Dr. Sylvie Mucyo yashimye abahawe impamyabumenyi avuga ko ibyo bagezeho biturutse ku mbaraga zabo no kwiyemeza, yavuze ko ubumenyi bungutse muri Rwanda Polytechnic ari ubwo kugira uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu.

Ati: “Ubuhanga bwo kwihangira imirimo mukesha Rwanda Polytechnic buherekejwe n’indangagaciro z’indashyikirwa, gukunda Igihugu, ubudahemuka no kubaha si ubufasha bwo kwikenura gusa ahubwo ni no guhanga imirimo no guhatanira isoko ry’umurimo. Ikindi kandi  ni n’ubumenyi busabwa kugira uruhare mu kugera ku mpinduka zishingiye ku mibereho n’ubukungu, imwe mu nkingi eshatu za Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7(NST1)”.

Ubwa mbere RP yatanze impamyabumenyi ku italiki ya 28 Kamena 2018 ku banyeshuri barangije 1,882 hanyuma abarangije ku nshuro ya kabiri ku ya 21 Werurwe 2019 bari abanyeshuri 2088, ku nshuro ya gatatu abahawe impamyabumenyi ku ya 25 Ukwakira 2019 bari abanyeshuri 2398 ndetse n’abarangije ku nshuro ya kane, umuhango ugakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku ya 6 Gicurasi 2021 ni abanyeshuri 3049.

RP ifite amashuri umunani ” Integrated Polytechnic Regional Colleges ” (IPRCs) ari zo: IPRC Gishari, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Kitabi, IPRC Musanze, IPRC Ngoma, na IPRC Tumba.

Muri ibyo birori, abanyeshuri bahize abandi muri buri Kaminuza, n’abagore bitwaye neza muri STEM bahawe sheke ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 500,000 naho umushinga wahize indi uhabwa sheke y’amafaranga y’u Rwanda 600,000. 

Ag. Umuyobozi wungirije wa RP Dr. Sylvie Mucyo yabwiye abasoje amasomo ko ubumenyi bakesha RP ari ubwo guhindura imibereho n’ubukungu (Foto RP)
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ICT na TVET Irere Claudette yabwiye abo banyeshuri barangije amasomo ko bitezweho byinshi (Foto RP)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda 28 Nzeri 2026 Saa 18:19
  2. Zirikana indirimbo za kera zigaruriye imitima y’abantu 28 Nzeri 2026 Saa 18:02
  3. Nyagatare: Abuhira ku idamu ya Rwarucura bashima ko yatangiye gukurwamo amarebe 28 Nzeri 2026 Saa 16:55
  4. Mu myaka 23 abayobozi bamenyekanishije imitungo kuri 99.9% 28 Nzeri 2026 Saa 16:09
  5. Nyagatare-Kiyombe: Begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, baruhuka kuzishakira muri Uganda 28 Nzeri 2026 Saa 15:38