13% by’abagore batwite n’abakibyara  barwara depression batabizi

13% by’abagore batwite n’abakibyara  barwara depression batabizi

Agahinda gakabije (depression) ni ndwara ikunze kugaragara ku bagore batwite ndetse n’abakibyara aho bakunze kurangwa no kubona umwana ntacyo amaze, kwiyanga ubwabo, no kurira.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko mu gihe cyo gutwita na nyuma yo kubyara, ushobora kwiheba no kugira agahinda gakabije ntubimenye.

Impinduka zimwe na zimwe zerekana ibimenyetso bisa nko kwiheba gusa muganga ashobora kumenya niba ari ikimenyetso cya depression cyangwa ari ikindi kibazo. 

Urubuga rwitwa Office on Women’s Health ruvuga ko 13% by’abagore batwite na nyuma yo kubyara barwara depression by’umwihariko ku bakibyara bwa mbere.

Dore ubwoko butatu bwa depression bukunze kwibasira abagore naho butandukaniye: hari ubwitwa “baby blues,” “postpartum depression”, na “postpartum psychosis”.

Baby blues depression, ikunze kwibasira abagore benshi nyuma yo kubyara irangwa no kumva uhangayitse cyane, kurira, kwanga kurya no kubura ibitotsi. Gusa ibi bimenyetso ntibiba bihangayikishije cyane hari nubwo bidakenera ubuvuzi kuko ahanini bimara icyumweru.

Postpartum depression ikunda kumara igihe kirekire gikabije aho ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka wa mbere   nyuma yo kubyara.

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kugira ibitekerezo byo kugirira nabi umwana, kumva wiyanze no kubona ko umwana nta kintu amaze. Postpartum depression yo ivurwa na muganga.

Postpartum psychosis ikunze kubaho gake. Ubusanzwe itangira mu byumweru 2 bya mbere nyuma yo kubyara. Abagore bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe bita schizoaffective (SKIT-soh-uh-FEK-tiv) baba bafite ibyago byinshi byo kurwanya iyi depression.

Ibimenyetso byayo ni ukubona ibintu bidahari, kumva byakuyobeye, kubona ibintu nkaho byagusize, kwibabaza no  kubabaza umwana.

Abagore bamwe ntibakunze kuvuga uko biyumva mu gihe batwite kuko benshi bumva bafite ipfunwe, isoni, cyangwa kwiyumva nk’abanyabyaha kuko baba bumva bazafatwa nk’ababyeyi badakwiriye.

Umugore wese ushobora kugira depression mu gihe atwite cyangwa nyuma yo kubyara, ntabwo bivuze ko aba ari umubyeyi mubi, cyangwa umwana we ari mubi kuko hariho ubufasha bushobora gutuma ahindura imyumvire. 

Mu gihe wiyumva gutya ushobora kwegera inzobere mu by’imitekerereze n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha.

Kugira depression utwite na nyuma yo kubyara birasanzwe ariko ugirwa inama yo kugana muganga mu gihe wiyumvamo ibimenyetso byavuzwe haruguru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47