ZIGAMA CSS yabonye inyungu ya miliyari 22.8 Frw mu 2022

ZIGAMA CSS yabonye inyungu ya miliyari 22.8 Frw mu 2022

Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (ZIGAMA CSS) cyatangaje ko cyabonye inyungu ya miliyari zisaga 22.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri miliyari 17.7 Frw yungutse mu mwaka wa 2021. 

Byatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku nshuro ya 38 kuri uyu wa Kabiri, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda.

Mu bitabiriye harimo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt .Gen. Mubarakh Muganga, hamwe n’abandi bayobozi b’amashami ya RDF, abakuriye Inzego z’umutekano ndetse n’itsinda ryatoranyijwe rihagarariye abanyamuryango. 

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS Dr. James Ndahiro, yavuze ko iyo Nteko Rusange yashimye ko hejuru ya 97% by’abanyamuryango babona serivisi bifashishije ikoranabuhanga bakaba batagitonda imirongo kuri banki baje kubitsa cyangwa kubikuza. 

Dr. Ndahiro yagize ati: “Turimo kwihuta cyane mu mitangire ya serivisi yo ku ikoranabuhanga muri banki yacu, bikaba bifasha abanyamuryango bacu kugera kuri serivisi nyinshi bakoresheje telefoni zigendanwa.

Iyo nama kandi yanasuzumye agaciro ko gushyigikira imibereho myiza y’abanyamuryango bakiri bato ba banki. 

Hashyizweho Komite yihariye yahawe inshingano zo gutanga raporo mu gihe kingana n’ukwezi, igaragaza neza intambwe zishoboka zo kuzamura imibereho yabo.

ZIGAMA CSS ni Urwego rw’imari rufasha abanyamuryango baturuka cyane cyane mu Nzego z’umutekano uhereye ku Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), n’Ikigo gishinzwe Serivisi, n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  2. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  3. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  4. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  5. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03