Waterwa inda utagiye mu busambanyi? Minisitiri w’Ubuzima abaza urubyiruko

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2026
  • Hashize iminsi 2
Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragarije urubyiruko bimwe mu bituma inda ziterwa abangavu zikomeza kwiyongera; abibutsa ko ntawaterwa inda atasambanye, abasaba kwirinda ibibaganisha mu ngeso nk’izo kuko bibicira ahazaza ndetse bakaba mu ngaruka z’ibyo bakoze.

Dr. Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro byateguwe na Imbuto Foundation by’Ihuriro ry’Urubyiruko byibanze ku gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko kuba mu Rwanda abangavu barenga ibihumbi 23 buri mwaka baterwa inda zidateganyijwe biterwa n’impamvu nyinshi zirimo; kugira amakuru atari yo, kugendera mu kigare, ubukene, abajyanama babi, ihohotera n’ibindi.

Yashimangiye ko hari aburirira ku bukene bagashukisha abana b’abakobwa ibyo bakeneye bakabasambanya ari na ho babaterera inda, abasaba kugira imyitwarire iboneye ituma batishora muri izo ngeso.

Yagiza ati: “Ubukene hakaba n’ababwuririraho kugira ngo baguhe ibyo ukeneye bakujyane mu busambanyi. Ntawunyagirwa atagiye mu mvura.  Watwara inda se utagiye mu busambanyi?”

Dr. Nsanzimana yagaragaje ko ibyo ari ubushukanyi buganisha habi agira ati: “Umuntu ukubwira ngo aguhe telefone agusigire inda ubuzima bwawe burangire inyungu irimo ni iyihe? Telefone yo gufata ifoto, abantu bakayikunda bikarangirira aho ugatwita, ubuzima bwawe bukarangirira aho ni amahitamo mabi.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hakiri n’ibihuha n’ibisobanuro bitari byo bihabwa abangavu; aho hari abibwira ko iyo umuntu arwaye ibiheri mu maso agasambana bikira, uburyo abikozemo adashobora gutwara inda, kubikora rimwe ntacyo bitwaye n’andi makuru ayobya bahabwa.

Yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu kigare kibi, bagashungura abajyanama babo ndetse abana b’abakobwa bakiga kugeza basoje ayisumbuye kuko byagaragaye ko bigira uruhare hafi 70% mu kugabanya inda baterwa.

Yabagaragarije ko bakwiye kugira ikinyabupfura, imyitwarire iboneye, bakihagararaho, bakihangana kuko amahitamo bakora ari yo abagenera uko bazabaho ejo, ndetse ko nibadafata neza umubiri wabo bazahura n’ingaruka zo kuwufata nabi kuko nta kizawusimbura kibaho.

Yongeyeho ati: ”Uyu mubiri tubamo tuzawusaziramo ntabwo bazaduhindurira ngo baduhe undi, n’abaganga iyo bahinduye bahindura inyama imwe. Nuwica ubu uzabyishyura ejo, nuwufata neza ubu uzawubamo neza ejo. Uko uzamera neza ni ko u Rwanda ruzakungukamo.”

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (DHS 7) bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwagaragaje ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe yazamutse ikagera ku 8% mu mwaka wa 2025, ivuye kuri 5% mu mwaka wa 2020.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 26, 2026
  • Hashize iminsi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE